Uko wahagera

Macron: Uwabangamira Amahoro muri Kongo Azafatirwa Ibihano


Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, uyu munsi kuwa gatandatu yarahiriye gutanga miliyoni 34 z’amafaranga y’amayero y’infashanyo mu bushyamirane bwibasiye uburasirazuba bwa Kongo. Ni ukuvuga angana na miliyoni 30 z’amadolari. Macron yanavuze ko uruhande urwo ari rwo rwose rwashaka kuyobya ibikorwa bigamije amahoro, rugomba gufatirwa ibihano.

Perezida Macron, yagivuye mu ruzinduko agirira muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, aho bibonwa nk’aho inkunga y’Ubufaransa ku gihugu gituranyi cy’u Rwanda, yateje urwango ku gihugu cye, mu gihe Kongo igihanganye mu burasirazuba n’umutwe wa M23, Kongo irega u Rwanda kuba ruwufasha. U Rwanda, ibi rurabihakana.

Ubufaransa bwifatanyije n’umuryango w’abibumbye, Kongo n’ibindi bihugu, mu kurega u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko Macron yasabwe mu nama yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, kwamagana u Rwanda yivuye inyuma. Macron yagize ati: “Narabigaragaje ntakubica ku ruhande, ibyo kwamagana umutwe wa M23 n’abawushyigikiye”.

Amasezerano yemejwe n’ibihugu byo mu karere muri Angola mu kwezi kwa 11, kugeza ubu ntiyubahirijwe, kugirango imirwano ihagarare. Ariko Macron yavuze ko afite icyizere muri uwo mugambi.

Yagize ati: “Nibatayubahiza, icyo gihe, yego, hashobora kubaho ibihano”. Abivuga, yirinze kugira uruhande avuga mw’izina. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG