Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasubukuye iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya Jenoside.
Mu iburanisha rya none umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yashinje Kabuga guhamagarira abahutu kwishyira hamwe bakarwanya abatutsi.
Uwo ni umutangabuhamya KAB 085 watangiye ubuhamya bwe i Kigali mu Rwanda, ahujwe n’inteko y’abacamanza yari i La Haye mu Buholandi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Amashusho y’uyu mutangabuhamya kimwe n’ijwi rye byari byahinduwe mu rwego rwo kumurindira umutekano.
Mu nshamake yasomwe n’umushinjacyaha, KAB 085 ni umututsi warokotse jenoside w’i Musave mu cyahoze ari komini Rubungo mu nkengero z’umujyi wa Kigali.
Umutangabuhamya KAB 085 afite byinshi ahuriyeho na KAB 053 wamubanjirije gutanga ubuhamya kuko bombi bavuga ko bari batuye i Musave mbere no mu gihe jenoside yabaga. Aba bombi kandi bavuga ko bari abayoboke b’ishyaka PL.
KAB 085 kandi mu nshamake y’ubuhamya bwe avuga ko muw’1994 yumvise umunyamakuru wa RTLM ashimira interahamwe zo ku Kimironko, ndetse azirangira kujya gufata ibihembo by’akazi zakoze kwa Kabuga.
Uyu mutangabuhamya wahoze akora ubucuruzi bwa butike aha i Musave yabwiye urukiko ko yitabiriye mitingi – inama y’ishyaka MRND yabereye i Musave mu kwezi kwa Kabiri kw’1994.
Avuga ko iyo mitingi yabimburiwe n’ibikorwa byo guhohotera abatutsi bikozwe n’interahamwe, kandi na nyuma yayo abatutsi bibasiwe bagakubitwa.
Iyi mitingi KAB 085, yabwiye urukiko ko yitabiriwe n’abategetsi bakomeye muri MRND barimo Matayo Ngirumpatse wari umuyobozi w’iryo shyaka ku rwego rw’igihugu.
Aho niho yavuze ko umunyemari Felisiyani Kabuga yashishikarije abahutu kwishyira hamwe, ntibicane bo ubwabo ahubwo bakarwanya umwanzi wabo ari we mututsi.
KAB 085 yavuze ko iyo mitingi itari isanzwe kuko yabaye mu gihe izindi mitingi z’amashyaka zari zarahagaritswe kubera intambara. Akavuga ko iyi yabaye kubera imfu zikurikiranya z’abayobozi babiri b’amashyaka akomeye zari zimaze kuba, bikavugwa ko bishwe n’abatutsi.
Izo nazo akavuga ko ari urwa Maritini Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR n’urwa Gatabazi Felisiyani wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka PSD.
Uyu mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko impamvu iyo mitingi itari isanzwe, ibyayivugiwemo byashishikarizaga abahutu bo mu mashyaka yose kwishyira hamwe, aho kuvuga ku matwara y’ishyaka nk’uko byagendaga mu zindi mitingi z’amashyaka.
Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yabajije uyu mutangabuhamya itariki mitingi y’i Musave yabereye, KAB 085 asubiza ko atayibuka. Amubajije igihe abo banyapolitiki bombi bapfiriye, nacyo asubiza ko atakibuka.
Uwunganira Kabuga amubajije impamvu iyo mitingi yaba yarabereye i Musave, aho kubera mu bice abo banyapolitiki biciwemo, KAB 085 yasubije ko ibyo atabimenya kuko atari we wateguraga iyo nama.
Maitre Emmanuel Altit yabajije uyu mutangabuhamya impamvu abaturage ba Musave bagombaga kumenyeshwa iby’urupfu rw’abo banyapolitiki. Aha KAB 085 yasubije ko umuyobozi ajya aho ashaka, we ibyo atabibazwa. Nyuma asubiza akekeranya ko byashoboka ko byakozwe kuko ari ho hari abatutsi benshi.
Uwunganira Kabuga yabajije uyu mutangabuhamya niba azi umubare w’abatutsi bari i Musave, umutangabuhamya asubiza ko awuzi kuko yigeze gukora mu bikorwa by’ibarura; asubiza ko bari 30 ku ijana. Amubajije umubare w’abaturage ba Musave b’icyo gihe, KAB 085 yasubije ko ari benshi atamenya umubare w’abaturage ba segiteri yose.
Ku mvururu umutangabuhamya yavuze ko zibasiye abatutsi mbere na nyuma y’iyo mitingi, uwunganira Kabuga yabajije uyu mutangabuhamya uburyo abatutsi bitabiriye mitingi mu gihe bari bamaze kubona ko hari urugomo rwo kubibasira.
Aha umutangabuhamya yasubije ko bagiye muri mitingi bibwira ko bagiye kumva ijambo ry’ihumure, ko bayobozi bamagana urugomo rwakozwe n’interahamwe mbere y’uko iba, byaba na ngombwa ababikoze bagahanwa.
Nyamara akavuga ko ibyo ntabyabaye, ahubwo na nyuma hongeye kuba urundi rugomo rwibasira abatutsi.
Mbere y’uko uyu mutangabuhamya yumvwa n’urukiko habanje ibibazo by’abacamanza kuri KAB 053 watangiye gutanga ubuhamya bwe mu cyumweru gishize.
Aba batangabuhamya bagaragaje ukubusanya mu mvugo ku bijyanye n’intera iri hagati ya Musave na Kimironko.
KAB 053 yasubije abacamanza ko hari ibirometero biri hagati y’9 n’10, ndetse ko yashoboraga kuva mu rugo hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo agiye ku isoko rya Remera, akagerayo isaa yine za mugitondo.
Nyamara KAB 085 we abajijwe ikibazo nk’icyo yaje gusubiza ko ahari Kaburimbo hareshyaga n’ibirometero nka 7 naho ahandi hasigaye hakareshya na kilometero nk’5, kandi umuntu wihuta aho hose yashoboraga kuhagenda iminota nka 30 n’amaguru.
Mu bindi bibazo KAB 053 yabajijwe n’abacamanza mbere y’uko asoza ubuhamya bwe, umucamanza DeGuzman uri mu bagize inteko iburanisha yamubajije ku modoka yavuze ko yajyanaga interahamwe zirimo uwitwa Mugenzi mu myitozo kwa Kabuga. Amubaza niba hari ikimenyetso cyihariye cyagaragazaga ko ari iya Kabuga.
Uyu mutangabuhamya yasubije ko nta wundi muntu wajyaga gutiza Kabuga imodoka yo kumutwarira interahamwe, bityo iyo modoka yasohokaga kwa Kabuga ije gutwara interahamwe ikongera igasubirayo.
Aha umucamanza yabajije KAB 053 niba yarabashaga kubona iyo modoka isohoka mu rugo kwa Kabuga. Umutangabuhamya asubiza ko atayibonaga kuko atari aturanye no kwa Kabuga.
Umucamanza DeGuzman kandi yamubajije ku mafaranga yavuze mu buhamya bwe bwanditse ko Kabuga yahaga interahamwe. Amubaza niba uwamubwiye ko ku by’ayo mafaranga yaramusobanuriye ko Kabuga ari we wayatangaga.
Umutangabuhamya, aha yasubije ko interahamwe ari zo zababwiraga ko aho zikorera imyitozo zihabwa amafaranga; ko uwayabahaga wese yayatangiraga kwa Kabuga, bityo Kabuga ubwe ari we wabisobanura neza niba ari we wayitangiraga, cyangwa yaratangwaga n’undi yohereje.
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa gatatu, ubwunganizi bwa Kabuga bukomeza guhata ibibazo umutangabuhamya KAB 085.
Facebook Forum