Uko wahagera

Kongo Isaba Ubushinwa Izindi Miliyari 17 z’amadorali y’Amerika


Prezida wa Kongo, Felix Tshisekedi
Prezida wa Kongo, Felix Tshisekedi

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, umugenzuzi w’imari ya Leta yasabye ko amafaranga igihugu cy’Ubushinwa kibagomba yiyongeraho akayabo ka miliyari 17 y’amadorali y’Amerika kuva muri 2008, kubera ibikorwa by’ishoramari mu gukora ibikorwa-remezo n’icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Raporo yabonywe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, uyu munsi kuwa gatanu ivuga ko n’ubwo ari amakuru akiganirwaho n’ibihugu byombi, ntibyabujije Ubushinwa gukangarana.

Ambasaderi wabwo muri Kongo yavuze ko yatunguwe n’iyo raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta. Yumvikanisha ko ibi ari ibintu byo kurenganya Ubushinwa nta kuri kwabyo.

Ubutegetsi bwa Felix Tshisededi bwagiye busubiramo kenshi amasezerano Kongo yagiye igirana n’Ubushinwa ku butegetsi bw’uwamubanjirije Joseph Kabila. Ibi bikaba byakumvikana ko uyu munsi Kongo iramutse isabye andi mafaranga y’inyongera kuyo Ubushinwa bushora muri Kongo, nta cyaba gitangaje.

Isosiyete yo mu Bushinwa yubaka imihanda ya gari ya moshi, yemeye kubaka iyo mihanda muri Kongo n’ibitaro nayo igahabwa umugabane wa 68% mu gucukura amabuye y’agaciro arimo kobalite, n’umuringa.

Ambasade y’Ubushinwa yakomeje ivuga ko amasezerano yari yarakozwe mbere yari urugero rwiza rw’ubufatanye, hiyongereyeho ibyo Perezida Tshisekedi ubwe avuga ku mishinga ya Kongo abwira ibindi bihugu. Kugeza ubu abashoramari b’Abashinwa bari bamaze gutanga miliyoni zigera kuri 822 z’amadorari kuyo bemeye agera kuri miliyari eshatu. Ubu, umugenzuzi w’imari ya Leta yayongereye agera kuri miliyari 17. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG