Uko wahagera

USA: Umushinjacyaha Arashaka Ubuhamya bwa Pence kuri Trump


Umushinjacyaha wihariye Jack Smith
Umushinjacyaha wihariye Jack Smith

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umushinjacyaha wihariye Jack Smith yategetse Mike Pence wahoze ari Visi-Perezida w’umukuru w’igihugu gutanga ubuhamya.

Mu kwezi kwa 11 gushize, minisitiri w’ubutabera wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Merrick Garland, ari nawe mushinjacyaha mukuru w’igihugu, yashinze Jack Smith gukora anketi ku kibazo cy’impapuro z’amabanga y’igihugu abagenzacyaha basanze mu rugo rwa Donald Trump mu isaka bakoze mu kwezi kwa cyenda 2022 no ku ruhare rwa Trump mu bikorwa byo kuburizamo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020. Ni kuri iki cya nyuma Smith ashakaho ubuhamya bwa Mike Pence.

Muri ibyo bikorwa Trump ashinjwa harimo igitero cy’abayoboke be bagabye cyo ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 ku ngoro y’inteko ishinga amategeko bita Capitol. Igitero cyabaye Pence, wari visi-perezida wa Repubulika, ayoboye inama y’Abasenateri n’Abadepite kugirango bemeze burundu intsinzi ya Joe Biden. Trump yotsaga igitutu Pence ngo abihindure, yemeze ko ari Trump watowe. Kandi itegeko nshinga ntiribimwemerera.

Abateye inteko ishinga amategeko bamenaguye inzugi n’amadirishya, binjira basakabaka ngo “Pence nabambwe.” Abashinzwe umutekano wa Pence bamutwaye ahantu h’ibanga, baramuhisha. Polisi imaze kongera kwigarurira Capitol, imilimo yo kwemeza intsinzi ya Biden yarakomeje ijoro ryose.

Mbere ya Mike Pence, abagenzacyaha bafashe ubuhamya bw’abandi bantu bari bakomeye mu butegetsi bwa Trump, barimo abari abajyanama be, uwari minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, n’uwari umuyobozi w’imilimo mu biro bya Pence. (VOA/AP, Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG