Uko wahagera

Umutingito Muri Turikiya na Siriya Umaze Guhitana Abantu Barenga 1,500


Inzego z'ubutabazi muri Turikiya na Siriya zikomeje gutabara abagizweho ingaruka n'umutingito ukaze wibasiye ibyo bihugu
Inzego z'ubutabazi muri Turikiya na Siriya zikomeje gutabara abagizweho ingaruka n'umutingito ukaze wibasiye ibyo bihugu

Abantu barenga 1,600 bapfuye abandi ibihumbi barakomereka uyu munsi kuwa mbere, ubwo umutingito w’isi ukaze wibasiraga igice cyo hagati muri Turukiya no mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya.

Uwo mutingito wari ufite ingufu zingana na 7.8 ku gipimo cya “Richter” wabaye kare mu gitondo bugihumanye, usenya amazu abantu bacumbitsemo, wibasira n’indi mijyi yo muri Siriya yari yarogogojwe n’intambara.

Ni wo mutingito ukabije ubaye muri Turukiya muri iki kinyejana. Uwo mutingito wumvikanye no mu birwa bya Shipure no muri Libani. Wakurikiwe kandi mu masaha ya mbere ya nyuma ya saa sita n’undi mutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.7.

Ibyangijwe n’uwo mutingito wa kabiri, ntibyahise bimenyekana, kandi wumvikanye mu karere mu gihe abatabazi barwanaga no gukura abapfuye mu bisigazwa by’amazu mu bukonje bukura inzara.

Umutingito ukaze waherukaga muri Turukiya mu 1999. Icyo gihe wayogoje umujyi wa Izmit n’igice gituwe cyane cya Marmara ku nyanja iri hafi y’umujyi wa Istanbul. Icyo gihe wahitanye abantu barenga 17,000.

Umutingito w’uyu munsi kuwa mbere wumvikanye no mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara. Aho ni mu birometero 460 by’aho wakubitiye, mu gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba, hamwe no muri Shipure, aho polisi yatangaje ko ntabyangiritse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG