Uko wahagera

Papa Yahamagariye Abanyasudani y'Epfo Guharanira Kunga Ubumwe


Papa Fransisko yasabye abayobozi muri Sudani y'epfo kurushaho guharanira amahoro mu gihugu
Papa Fransisko yasabye abayobozi muri Sudani y'epfo kurushaho guharanira amahoro mu gihugu

Papa Fransisko ukomeje urunziduko muri Sudani y’epfo kuri uyu wa Gatandatu yahuye n’inzirakarengane zahohotewe mu ntambara z’urudaca muri icyo gihugu.

Ahuye nabo nyuma y’ijambo yavugiye muri icyo gihugu asaba abayobozi guharanira icyagarura amahoro n’ituze kugirango akababaro abaturage bamaranye igihe kahagarare.

Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere umupapa agiriye Sudani y’epfo kuva ibonye ubwigenge mu 2011.

Imvururu n’intambara z’urudaca muri icyo gihugu bimaze guhitana abaturage bagera ku 380,000.

Nubwo habayeyo agahenge nyuma y’amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2018, iki gihugu kiracyavugwamo imirwano n’urugomo bya hato na hato ahanini bishingiye ku moko. Papa Fransisko ku giti cye nawe yagerageje guhuza impande zihanganye muri iki gihugu.

Uyumunsi yabonanye kandi n’abayobozi b’amadini batandukanye bakorana n’imiryango ifasha abakene n’abandi batishoboye usanga bakumirwa muri sosiyete.

Yabasabye gukomeza uwo murimo mu rwego rwo kurengera abababaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Papa Fransisko ari bugeze ijambo ku Banyasudani y’epfo bakuwe mu byabo kubera imvururu ubu bacumbikiwe mu nkambi iri hafi y’umujyi wa Juba.

Muri Sudani y’epfo havugwa abantu barenga miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo, nk’uko tubikesha imibare itangwa n’umuryango w’abibumbye.

Biteganijwe ko ku mugoroba wa none Papa Fransisko n’umuyobozi w’itorero ry’Abangirikani kw’isi basomera hamwe igitambo cya misa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG