Uko wahagera

Rwanda: Ubwaniko bw'Ibigori Bwahitanye 11 Bukomeretsa 40


Ahabereye impanuka
Ahabereye impanuka

Abantu 11 bapfuye naho 40 barakomereka, bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abaturage bari hagati 150 na 200 nkuko babivuga, bazindukiye mu gikorwa cyo gusarura ibigoli byeze mu kagali ka Gasagara mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Nta gihe kinini bamaze bari muri ibyo bikorwa nk’uko umuyobozi wa Koperative “Abaharanirubukire Gasagara", Bwana Gashugi Telesphore yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Amakuru amaze kumenyekana inzego zose zahise zihurira muri iyo mirima y’abaturage batangira gutabara abari bagihumeka.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali, abantu 10 bahise bitaba Imana, abagera kuri 36 barakomereka. Kuri ubu barimo kuvurirwa ku bitaro bya masaka mu karere ka Kicukiro, nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali.

Usibye abakomeretse ndetse n’abamaze kwitaba Imana, abaturage baravuga ko bahombye n’ibigori byari byareze ari byinshi, kuko iyo nzu yahise ibibundikira ibindi abantu benshi bagenda babikandagirira hasi.

Kugeza ubu, icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko umugi wa Kigali wo utekereza ko byatewe n’ubwinshi bw’abari muri iyo nzu.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ngo harebwe Icyaba cyateye iyi mpanuka, ariko kugeza ubu ibyarivuyemo ntibiramenyekana.

Iyi nzu abaturage banikagamo ibigori, yari imaze imyaka 3 ikoreshwa, ariko abaturage bakavuga ko ari bwo bwa mbere bari babonye umusaruro mwinshi nk’uwo barimo gusarura, kandi ko muri icyo gihe cyose nta kibazo bari barigeza kugira.

Kanda munsi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika, I Kigali mu Rwanda.

Abarokotse Impanuka Ubwoba ni Bwose
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:07 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG