Uko wahagera

Meta Igiye Kugarukana Trump kuri Facebook na Instagram


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Meta yatangaje ko igiye gufungurira na none Donald Trump imbuga zayo za Facebook na Instagram. Zari zimaze imyaka ibiri zifunze.

Meta yafungiye mu gihe cy’imyaka ibiri uwari umukuru w’igihugu ku itariki ya 7 y’ukwa mbere 2021, bukeye bw’igitero cy’abayoboke be bagabye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko-Capitol. Mu itangazo yashyize ahagaragara, ivuga ko izazifungura mu byumweru biri imbere. Ariko ntisobanura ngo ni bingahe.

Meta itangaza ko yafashe icyo cyemezo kubera ko “rubanda bafite uburenganzira bwo kumva ibitekerezo by’abanyapolitiki bose kugirango babashe kwihitiramo bazi icyo bakora.” Yongeraho ariko ko “bidasobanuye ko abantu bashobora kwivugira ibyo bashaka byose ku mbuga zayo.” Iti: “Iyo habonetse ikintu gikabije gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage, dufata ibyemezo.” Bityo, Meta ivuga ko yashyizeho izindi ngamba nshyashya zo gukumira bene ibyo bintu.

Mu cyumweru gishize, Trump yari yasabye ku mugaragaro Meta kumufungurira imbuga zayo yari yaramufungiye, by’umwihariko Facebook. Mu ibaruwa yandikiye nyiri Meta, Mark Zuckerberg, avoka wa Trump yamusabye ko atakongera “gucecekesha umukandida ubuziraherezo.”

Mu kwa 11 gushize, Donald Trump yatangaje ko aziyamamariza na none umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora yo mu 2024.

Usibye ku mbuga za Meta, Twitter nayo yari yaramukomanyirije mu kwa mbere 2021. Yamukomoreye ku itariki ya 19 y’ukwa 11 gushize, iminsi ine nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza. Ariko kugeza ubu nta butumwa arongera kuyicishaho. (Reuters, AP, AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG