Uko wahagera

Papa Faransisiko Yanenze Amategeko Ahana Ababana Bahuje Ibitsina


Papa Faransisiko
Papa Faransisiko

Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika – Associated Press, Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Faransisiko, yavuze ko “kuba ubana n’uwo muhuje igitsina atari icyaha cyo guhanwa n'amategeko.”

Umukuru wa Kiliziya Gatulika ayo mategeko yayise “arenganya”, avuga ko Imana ikunda abana bayo bose uko bari. Papa Faransisiko kandi yahamagariye abasenyeri gatulika bashyigikiye ayo mategeko kwakira bene abo bantu mu rusengero.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatulika ku isi yemeye ko abepisikopi gaturika muri bimwe mu bice by’isi bashyigikiye amategeko ahana ukuryamana kw’abahuje ibitsina cyangwa aha akato bene abo bantu bakunze kwita aba LGBTQ mu mpine y’icyongereza. Ndetse we ubwe iki kibazo yagifashe nk’“igicumuro.”

Icyakora bene iyo myitwarire y’ukuryamana kw’abahuje ibitsina Papa yavuze ko yaba ishingiye ku mico abantu baba barakuriyemo, avuga ko abepisikopi by’umwihariko bakeneye gukora urugendo rwo guhinduka ngo babashe guha agaciro buri wese. Papa Faransisiko yagize ati: “aba bepisikopi bakeneye guca mu nzira yo guhinduka. Bagomba kugirira abandi ubwuzu, impuhwe, nk’ibyo Imana igirira buri wese muri twe.”

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta “Human Dignity Trust” uharanira ivanwaho ry’amategeko ahana ukubana kw’abahuje ibitsina uvuga ko ibihugu bigera kuri 67 ku isi bifite amategeko ahana ababana bahuje ibitsina. Muri ibyo bihugu, ibigera kuri 11 amategeko yabyo ateganya igihano cy’urupfu kuri bene abo bantu, nk’uko uyu muryango ubitangaza.

Impuguke zivuga ko n’aho ayo mategeko adashyirwa mu bikorwa, usanga atiza umurindi itotezwa, ivangura n’urugomo bikorerwa ababana muri ubwo buryo.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, za leta zirenga 10 ziracyafite mu bitabo by’amategeko ahana yazo, ingingo zihana ababana bahuje ibitsina, nubwo icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo muw’2003 cyavugaga ko ayo mategeko aciye ukubiri n’itegeko nshinga. Abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje igitsina bavuga ko amategeko atakijyanye n’igihe yifashishwa mu gutoteza bene abo bantu.

Abo kandi batunga agatoki amategeko mashya, nk’iryiswe “Don’t say gay” muri leta ya Florida, ribuza itangwa ry’amabwiriza yerekeranye n’imimerere ijyanye n’ibitsina kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muwa gatatu w’abanza, nk’ikimenyetso cy’umuhate ukomeje wo guheza aba LGBTQ.

Umuryango w’Abibumbye wasabye kenshi ko amategeko ahana ababana bahuje ibitsina avanwaho burundu. Uyu muryango uvuga ko bene ayo mategeko ahonyora uburenganzira ku buzima bwite no kurindwa ivangura kandi anyuranyije n’ibyo ibihugu byiyemeje bikubiye mu mategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu ku bantu bose, hatarebwe ku mimerere yabo cyangwa aho bibona mu bijyanye n’igitsina.

Agaragaza ayo mategeko “nk’ arenganya”, Papa Faransisiko yavuze ko Kiliziya Gatulika ishobora, kandi igomba guharanira ko akurwaho. Ati: “ibi igomba kubikora. Igomba kubikora”. Papa Faransisiko yifashishije inyigisho ya Kiliziya Gatulika mu kuvuga ko abaryamana bahuje ibitsina bagomba kwakirwa kandi bakubahwa, ndetse badakwiye guhezwa cyangwa kuvangurwa.

Aganira n’umunyamakuru wa Associated Press i Vatikani, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi yagize ati: “Twese turi abana b’Imana, kandi Imana idukunda uko turi no ku mbaraga buri umwe muri twe akoresha aharanira icyubahiro cya twese.”

Bene aya mategeko yiganje ku mugabane w’Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, amwe ni ayo mu gihe cy’ubukoroni bw’Abongereza, cyangwa se ashingiye ku mategeko ya kiyisilamu. Bamwe mu bepisikopi gatulika bayatsimbarayeho nk’ajyanye n’inyigisho za Vatikani zifata ukuryamana kw’abahuje igitsina “nk’ubuyobe kamere”. Ni mu gihe abandi bo bahamagarira ko yavanwaho kuko ahonyora icyubahiro shingiro cya muntu.

Muw’2019, Papa Faransisiko yari yitezweho gutanga itangazo ryamagana amategeko ahana abaryamana bahuje ibitsina mu nama yari kugirana n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira yakoze ubushakashatsi ku ngaruka za bene ayo mategeko n’ibyo bita “ubuvuzi bugamije guhindura bene abo bantu.”

Icyakora, byarangiye Papa adahuye n’ayo matsinda, ahubwo abayagize bakorana inama n’uwari umwungirije, washimangiye ko “buri muntu akwiye guhabwa agaciro kandi akarindwa urugomo urwo ari rwo rwose.”

Kuri uyu wa kabiri, Papa Faransisiko yavuze ko, ku bijyanye n’ukuryamana kw’abahuje ibitsina, hakwiye kubaho itandukaniro hagati y’icyaha n’igicumuro. Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi yagize ati: “Kuba uryamana n’uwo muhuje igitsina si icyaha. Yego, si icyaha, ariko ni igicumuro. Ni byo, ariko mbere na mbere tubanze dutandukanye igicumuro n’icyaha.” Papa Faransisiko yongeyeho ko “no kudafashanya ubwabyo ari igicumuro.”

Inyigisho Gatulika zivuga ko mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bagomba kubahwa, ibikorwa byo kuryamana kw'abahuje igitsina ari “ubuyobe kamere”. Papa Faransisiko ntiyahinduye iyo nyigisho, ariko yatumye kwegera umuryango w’aba LGBTQ byinjira mu by’ingenzi byaranze ubupapa bwe.

Uhereye ku mvugo ye rurangiranwa yo muw’2013, agira ati “Ndi nde wo guca imanza?” ubwo yari abajijwe ku mupadiri wavugwagaho ko yaba ari mu baryamana bahuje ibitsina, Papa Faransisiko yakomeje kwigisha kenshi ndetse mu ruhame ku byerekeranye n’ababana bahuje ibitsina.

Akiri Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Arijantina, yashyigikiye ko imiryango y’ababana bahuje ibitsina yarengerwa mu rwego rw’amategeko nk’ubundi buryo bwo kubemerera gushakana, ibyo imyemerere Gatulika ibuza.

Nubwo biri uko ariko, Papa Faransisiko yagiye anengwa na bamwe mu bayoboke b’idini Gatulika kubera itegeko ryo muw’2021 ryasohowe n’ibiro bya Vatikani bishinzwe imyemerere rivuga ko kiliziya itashyingira ababana bahuje ibitsina “kubera ko Imana itaha umugisha igicumuro.”

Muw’2008, leta ya Vatikani yanze gusinya itangazo rya LONI ryahamagariraga kuvanaho amategeko ahana ababana bahuje ibitsina. Icyo gihe Vatikani yinubiye ko iyo nyandiko yarenze imbibi kamere kandi yarimo imvugo zeruye ku bijyane n’imimerere n’imiterere yerekeza ku bitsina, yavugaga ko isanga ziteye ikibazo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara icyo gihe, leta ya Vatikani yahamagariye ibihugu kwirinda icyo yise “ivangura ridakwiye” rikorerwa ababana bahuje ibitsina no kuvanaho ibihano bahabwa. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG