Uko wahagera

Polonye Igiye Guha Ukraine Bulende Zakorewe mu Budage


Bulende zakorewe mu Budage
Bulende zakorewe mu Budage

Minisitiri w’Intebe wa Polonye kuri uyu wa mbere yatangaje ko igihugu cye kirimo kubaka urunana rw’ibihugu byiteguye kohereza muri Ukraine imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa burende zakorewe mu Budage. Kabone n’ubwo Ubudage butatanga ku mugaragaro uburenganzira bwo kubikora.

Mateusz Morawiecki yabwiye abanyamakuru ko Polonye izasaba Ubudage uburenganzira ariko ko iyo ngingo iza ku mwanya wa kabiri. Yavuze ko ubu barimo gushyira igitutu ubutitsa kuri leta y’Ubudage kugira ngo yemere gutanga izo modoka z’intambara.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Annalena Baerbock, ejo ku cyumweru yabwiye televiziyo yo mu Bufaransa LCI ko Polonye iramutse isabye uburenganzira bwo kohereza muri Ukraine izo modoka z’intambara zikorerwa mu Budage, budashobora kuyitambamira.

Kugeza aho Baerbock avugiye aya magambo, Ubudage bwari butaragira icyo butangaza ku byerekeye kohereza muri Ukraine Imodoka z’intambara cyangwa kwemerera ikindi gihugu kizibuguzeho kuzohereza.

Ukraine imaze igihe ikeneye gukoresha imodoka zo mu bwoko bw’intambara zikomeye kandi zigendanye n’igihe ugereranije n’izo ingabo zayo zifite mu ntagara. Ministri w’ingabo w’icyo gihugu Oleksii Reznikov yabwiye Ijwi ry’Amerika ko batangira kwitoza gukoresha imodoka z’intambara zo mu Budage. (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG