Abantu batari munsi ya 78 bahitanywe n’ubukonje muri Afuganistani, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’ubukonje bukabije, bitigeze bibaho mu myaka irenga 10, nk’uko abayobozi baraye babivuze.
Abo bayobozi bavuze ko mu ntara 8 muri 34 zigize igihugu, habaruwe abantu bapfuye bazize imbeho. Ubukonje bukabije mu myaka 15, aho igipimo cyo hasi cyabaye -34 kuri dogre Celsius. Ni ukuvuga ko ahantu hose hari amazi ahita ahinduka barafu. Ubwo bukonje bwibasiye Afuganistani mu gihe igihugu kiri mu bibazo by’ingutu bijyanye n’ubukungu.
Imiryango myinshi itanga imfashanyo, yabaye isubitse ibikorwa byayo muri ibi byumweru bishize, biturutse ku buyobozi bw’abatalibani, buvuga ko abakozi b’igitsina gore b’ibimiryango itegamiye kuri Leta, batagomba gukora. Byatumye iyo miryango itabasha gukomeza inyinshi muri programu zayo, mu gihugu gitsimbaraye ku migenzereze ya cyera.
Abdullah Ahmadi, umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi ku kigo gishinzwe ibibazo byihutirwa muri minisiteri y’ibiza, yagize ati: “Ibihe bizarushaho gukonja mu minsi mike iri imbere, bityo rero ni ngombwa gutekereza ku nfashanyo y’ubutabazi, ku bantu bagezweho ingaruka”.
Ibiro bya ONU bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, mu cyumweru gishize byavuze ko inzitizi zishyirwa ku bakozi b’abagore zirimo kubangamira ibikorwa byo gutanga infashanyo.
Amatungo agera mu 77,000 nayo yarapfuye mu minsi 9 ishize. Hari ubwoba ko bizatuma ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kirushaho gukomera. (Reuters)
Facebook Forum