Uko wahagera

Ukraine: Igisasu cy'Uburusiya Cyahitanye Abantu 20 Gikomeretsa 73


Abasirikare ba Ukraine bateruye mugenzi wabo wakomerekejwe n'igisasu
Abasirikare ba Ukraine bateruye mugenzi wabo wakomerekejwe n'igisasu

Igisasu cyo mu bwoko bwa Misile cyarashwe n’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Dnipro uri mu majyepfo ya Ukraine kuri uyu wa gatandantu cyahitanye abantu 20 abandi 73 barakomereka nkuko byemezwa na guverineri w’iyo ntara, Valentyn Reznichenko. Icyo gisasu cyarashwe ku igorofa y’amazu icyenda.

Ibisasu by’ingabo z’Uburusiya kandi byangije ibikorwa remezo mu turere twa Lviv, Ivano-Frankivsk, i Kharkiv ndetse na Kyiv.

Perezida Volodymr Zelenskyy yatangaje ko kugeza ubu umubare nyakuri w’abahitanywe n’ibi bisasu utaramenyekana kuko hari abagwiriwe n’amazu benshi bataraboneka.

Abategetsi b’inzego z’ibanze baravuga ko ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zabashije kwikingira zimanura ibisasu byarashwe n’ingabo z’Uburusiya mu mijyi ya Mykolaiv, Odesa, Kyiv, Khmelnytskyi, Vinnytsia, na Ivano-Frankivsk.

Umugaba w’ingabo za Ukraine yavuze ku babashije gushwanyuza ibisasu by’Uburusiya bigera kuri 21 muri 33 byarashwe.

Ibi bisasu byateye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu turere tunyuranye nko mu karere ka Kharkiv no mu mujyi wako nyirizina uri mu burasirazuba bushyira amajyaruguru y’igihugu. Guverineri Svitlana Onyschuk w’ako karere aravuga ko ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi cya Ivano-Frankivsk Oblast na cyo cyarashweho

Nyuma y’iraswa ry’ibyo bisasu, Ubwongereza bwasezeranyije Ukraine kuyoherereza imodoka z’intambara zo mu bwoko bwa Tank zo gukoresha mu gutsura ibitero by’ingabo z’Uburusiya

Nyuma y’ibyo bitero, ibiro bya Ministri w’Intebe Rishi Sunak, byatangaje ko ibyo bikoresho bya gisirikare bizagera muri Ukraine mu byumweru biri imbere biherekejwe n’imbunda z’irashisha zo mu bwoko bwa AS90 zigera kuri 30. Yavuze ko vuba aha baza gutangira gutanga amahugurwa ku ngabo za Ukraine yo kuzakoresha izo ntwaro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG