Uko wahagera

Netanyahu na Guverinoma ye Bimitswe mu Milimo Yabo


 Benjamin Netanyahu
Benjamin Netanyahu

Muri Isirayeli, Benjamin Netanyahu na guverinoma ye bimitswe mu milimo yabo uyu munsi. Mbere y’uko Benjamin Netanyahu arahirira imbere y’inteko ishinga amategeko, abadapite babanje kwemeza guverinoma ye na porogaramu yayo izakurikiza.

Guverinoma ye yiganjemo abahezanguni mu bya politiki n’idini, bavuga ko Isirayeli ari iy’Abayahudi gusa, badashaka ko leta ya Palestina ibaho, cyangwa barwanya uburenganzira bwa muntu bumwe na bumwe bavuga ko bunyuranyije n’imyemerere yabo, nk’uburenganzira bw’abakundana bafite igitsina kimwe, n’ubw’Abarabu batuye Isirayeli.

Bavuga ko Palestina yose ari iya Isirayeli ku buryo budashidiknyaho. Bityo, guverinoma nshya ya Isirayeli iteganya kongera cyane kubakira no gutuza Abayahudi muri West Bank, cyangwa Cisjordaniya. Isirayeli yigaruriye iyi ntara, yo n’iya Gaza n’igice cy’uburasirazuba cy’umujyi wa Yeruzalemu muri Palestina, mu 1967. Aha hose ni ho Palestina ishaka kubaka leta yayo. Isirayeli imaze kuhubaka koloni z’Abayahudi bagera ku 500,000, baturanye n’Abarabu b’Abanyapalestina miliyoni 2,5.

Byinshi mu bihugu by’amahanga byemeza ko gushyira koloni z’Abayahudi ku butaka bwa Palestina binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi bibangamiye inzira y’amahoro. Bityo, uyu munsi Leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye gutangaza ko “idashyikiye na gato politiki zinyuranyije n’umugambi wa leta ebyiri,” iya Isirayeli n’iya Palestina.

Naho Netanyahu, mu ijambo rye imbere y’inteko ishinga amategeko amaze kurahira, yavuze ko “kurangiza intambara hagati ya Isirayeli n’Abarabu ari yo gahunda afite ku murongo wa mbere.” Iya kabiri, nk’uko yabivuze, ni uguhangana na gahunda ya “nucléaire” ya Irani, ku buryo Irani itazagera ku ntwaro kirimbuzi (bombe atomique).

Benjamin Netanyahu afite imyaka 73 y’amavuko. Ni ubwa gatandatu agarutse ku butegetsi. Ni we minisitiri w’intebe utegetse igihe kirekire kurusha abamubanjirije bose. Yamaze imyaka 15 ari minisitiri w’intebe mbere ya manda nshya atangiye. Nyamara aracyaburana mu nkiko ibyaha bya ruswa.(AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG