Amapfa muri Somaliland yatumye urugomo rushingiye ku gitsina mu nkambi z’abateshejwe ibyabo rufata intera. Ayo mapfa ari ku rugero rutigeze ruboneka mu myaka hafi 50 ishize, yatumye abagore n’abakobwa barushaho kuzahara.
Abakozi batanga imfashanyo bavuga ko basanze ayo mapfa muri Somaliland yaragize ingaruka zikomeye ku bagore n’abakobwa kurusha abandi baturage. Aha harimo ukwiyongera ibyago byo kuba bakorerwa urugomo, no kubona abakobwa bakurwa mu mashuri.
Abagore n’abakobwa byabaye ngombwa ko bakora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi kure cyane y’aho batuye, cyangwa bajya kwiga. Ibyo bituma bashobora guhohoterwa. Abagore batari bake b’abasomalikazi begerewe n’umunyamakuru mu nkambi, bashakaga gusangiza inkuru zabo z’ibyo bakorewe n’izijyanye n’ubwoba bafitiye abana babo.
Abakozi batanga imfashanyo barahamya ibyo bibazo by’urugomo rushingiye ku gitsina abo bagore n’abakobwa bakorerwa. Amran Shire ni umuyobozi w’ibikorwa by’ubutabazi by’umuryango CARE Somalia muri Somaliland, igice cy’intandukanyije.
Avuga ko ibikorwa by’urugomo rushingiye ku gitsina, byiyongera mu bateshejwe ibyabo, kandi ko uko ampfa agenda akara, ari nako abakora ibikorwa nk’ibyo bazagenda barushaho kujya mu nkambi.
CARE Somaliya, ivuga ko hari abana 900.000 bakuwe mu byabo n’amapfa, bashobora guta amashuri muri Somaliya, 43.000 mu nkambi za Somaliland bamaze kuyavamo. Abenshi ni abakobwa.
Abayobozi bavuga ko bagerageza kwongera umutekano, ariko inkambi z’abataye ibyabo nk’iya Adan Saleban, ntizigira umuriro w’amashanyarazi. Uko izuba rirenga, ni ko abagore n’abakobwa basanzwe barazahajwe n’amapfa muri icyo gihugu cyo mw’ihembe ry’Afurika, barushaho kurara barikanuye. (VOA News)
Facebook Forum