Uko wahagera

DRC: Abaturage Basabwa Kureka MONUSCO Igakora


Abanyagihugu mu muiyerekano yiyamiriza MONUSCO
Abanyagihugu mu muiyerekano yiyamiriza MONUSCO

Mu burasirazuba bwa republika ya demokarasi ya Kongo, imiryango itagengwa na reta irasaba abaturage kureka ingabo z’umuryango w’abibumbye gukora akazi kazo mw’ituze.

Ubwo butumwa bwatanzwe mu biganiro by’iminsi ebyiri byatangiye kuri uyu wa mbere muri teritware ya Nyiragongo. Insanganyamatsiko ivuga ku kamaro k’ingabo za MONUSCO muri Kongo cyane cyane muri iki gihe intambara ikomeje hagati y’ingabo z’igihugu n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi ba za sosiyete sivile mu duce twose , abaturage basanzwe, n’abahagaririye amoko atandukanye. Theoneste Bahati Gakuru umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu muryango Afrika Amani yavuze ko ibyo biganiro bigamije kugarura ukwizerana n’ubwumvikane hagati ya MONUSCO n’abaturage.

Uyu abona ko impamvu y’imyigaragambyo ya hato na hato abaturage basaba kwirukanwa kwa MONUSCO ari uko batari bazi inshingano za MONUSCO muri Kongo.

Jean Claude Bambanze umuyobozi wa sosiyete sivile muri teritware ya Rutshuru wari uri muri ibyo biganiro yavuze ko kwirukana ingabo za MONUSCO ku butaka bwa Kongo atari wo muti w’ikibazo cy’umutekano muke

Mu bitabiriye ibiganiro ku munsi wa mbere hari higanjemo urubyiruko rw’amoko atandukanye. Julien Sibomana uhagarikiye urubyiruko rw’abahutu muri teritware ya Rutshuru avuga ko ibyo bakoraga bashaka kwirukana ingabo z’umuryango w’abibumbye byari ukutamenya

Ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’umutekano muke ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kubana neza mu mahoro hagati y’abaturage na MONUSCO

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG