Uko wahagera

Uburusiya Bushinja Amerika Gukoresha Ukraine nk’Urubuga rw’Intambara


Prezida w'Uburusiya, uwa Ukraine n'uwa Amerika
Prezida w'Uburusiya, uwa Ukraine n'uwa Amerika

Ubutegetsi bw’Uburusiya ejo kuwa Kane bwashinje Ukraine na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwirengagiza impungenge zabwo bunashinja Amerika gukoresha Ukraine nk’urubuga rw’intambara igamije guca intege Uburusiya.

Ibyo bibaye mu gihe Perezida Vladmir Poutine aheruka gushimangira ko Uburusiya bwarimo gushaka uburyo bwihutisha irangira ry’intambara.

Perezida Poutine yari yabwiye abanyamakuru ko “intego ye ari ugusoza intambara. Kandi arimo kubiharanira, ko azakora ibishobora ikarangira, kandi bibaye vuba byaba byiza kuruta.”

Abategetsi b’i Moscow mu mezi ya vuba bakunze kuvuga ko batahakanye ko bashobora kuganira na Ukraine.

Gusa bagashinja Perezida Zelensky wa Ukraine gufunga inzira za dipolomasi, avuga ko atazaganira n’Uburusiya Poutine akiri ku butegetsi.

Perezida Zelensky akubutse mu ruzinduko rw’amateka i Washington, aho yabwiye inteko nshingamategeko y’Amerika ko igihugu cye “kikiriho gikomeye” kandi kugishyigikira ari ishoramari mu mutekano w’isi.

Muri uru ruzinduko yakiriwemo nk’intwari, Perezida Joe Biden yemereye Ukraine indi nkunga ya gisirikare ifite agaciro kagera hafi kuri miliyari 1,8 y’amadolari irimo na misile z’ubwirinzi za Patriote.

Perezida Poutine avuga kuri iyo nkunga, yavuze ko “abarimo gukora ibyo barimo kugorwa n’ubusa, ibyo ari ukongera igihe intambara yari kuzamara.”

Mbere, Perezidansi y’Uburusiya yari yavuze ko Perezida Biden na Zelensky batarimo kumva “impungenge z’Uburusiya.”

Bwana Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezidansi y’Uburusiya yavuze ko “mu biganiro bya Perezida Biden na Zelensky ntaho Biden yamwihanangirije ku gukomeza kurasa ibisasu mu nyubako zituwemo mu mijyi no mu byaro by’akarere ka Donbas, kandi nta n’aho perezida w’Amerika yahamagariye ko amahoro agaruka.”

Bwana Peskov akavuga ko ibyo bigaragaza ko “Amerika ikomeje umurongo wayo w’intambara n’Uburusiya mu buryo butaziguye kugera ku munya Ukraine wa nyuma.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG