Uko wahagera

Umutangabuhamya Mushya Yashinje Kabuga Gutanga Amabwiriza yo Gutoteza no Kwica Abatutsi


Amafoto ya Kabuga Felisiyani
Amafoto ya Kabuga Felisiyani

Kuri uyu wa gatatu urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani hakomeza kumvwa abatangabuhamya bashinja.

Mu iburanisha rya none, umutangabuhamya wiyemerera ko yari mu mutwe w’interahamwe zo ku Kimironko bivugwa zari iza Kabuga, yashinje Kabuga gutanga amabwiriza yo gutoteza no kwica abatutsi.

Uyu mutangabuhamya wahawe izina rya KAB 046 mu rwego rwo kumurindira umutekano, ni ubwa mbere yari yumviswe muri uru rubanza rwa Kabuga.

Kimwe n’abamaze iminsi batanga ubuhamya bwabo, KAB 046 nawe yatangiye ubuhamya bwe i Arusha muri Tanzaniya, ahuzwa n’inteko iburanisha iri i La Haye mu Buholandi hifashijwe ikoranabuhanga rya video-conference.

Ijwi rye ryari ryahinduwe ndetse n’amashusho ye ahishe.

KAB 046, ni umugororwa wakatiwe gufungwa imyaka 30 n’inkiko Gacaca, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside – igihano asigaje imyaka ine ngo asoze.

Mu nshamake y’ubuhamya bwe bwanditse yasomwe n’umushinjacyaha, KAB 046 yemeza ko kuva muw’1992 kuzamura yari mu bagize umutwe w’interahamwe zo ku Kimironko zitorezaga mu mbuga y’urugo rwa Kabuga rwo ku Kimironko mu mujyi wa Kigali.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:30 0:00

Uyu mutangabuhamya avuga ko itsinda ryabo ryari rizwi nka “Interahamwe za Kabuga”. Uwari ukuriye uwo mutwe witwa Hajabakiga wakomokaga i Byumba, akavuga ko ari we wawumwinjijemo kuko yari inshuti ye.

Muri iyo nshamake, KAB 046 avugamo ko yaba Hajabakiga ndetse na Sehene wari umwungirije mu buyobozi bw’interahamwe zo ku Kimironko, bose bahabwaga amabwiriza na Kabuga Felisiyani ubwe.

Ayo mabwiriza nabo niyo batangaga kuri izo nterahamwe za Kabuga. Zigendeye kuri ayo mabwiriza, umutangabuhamya KAB 046 yemeza ko interahamwe zo ku Kimironko zatangiye kwibasira no gutoteza abatutsi na mbere y’uko Jenoside itangira.

Muri iyi nyandiko y’ubuhamya bwe KAB 046 agereranya ko interahamwe za Kabuga zaba zarishe 80 ku ijana by’abatutsi bose biciwe ku Kimironko.

Uyu mutwe w’interahamwe zo ku Kimironko yarimo, umutangabuhamya yabwiye urukiko ko witorezaga mu mbuga y’urugo rwa Kabuga. Aho ngo bahitorezaga imbyino zo kwifashisha muri mitingi – inama z’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, ariko bakanahakorera imyitozo ngororamubiri ku rubyiruko.

Umutangabuhamya yavuze ko iryo tsinda ryari rigizwe n’ababarirwa muri 50, bari mu ngeri z’imyaka inyuranye.

Umunyamategeko Francoise Matte yabajije KAB 046 niba muri uwo mutwe w’interahamwe harimo abo mu bwoko bw’abatutsi, asubiza ko mbere harimo bake bagera nko kuri batandatu. Ariko nyuma baje kuvanwamo –kuko batizerwaga – hasigaramo umwe gusa.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko iyo Kabuga yazaga, abayobozi b’uwo mutwe bahagarikaga imyitozo bakajya kuvugana nawe. Ari naho avuga ko baherwaga amabwiriza, nabo bagaruka bakayaha izindi nterahamwe.

Yavuze kandi ko Kabuga yagiye abasura aho bitorezaga mu bihe bitandukanye ndetse akabaha amafaranga mu rwego rwo kubashimira.

Inshuro imwe, uyu mutangabuhamya yemeza ko Kabuga abaha ayo mafaranga yari ahari, yabwiye urukiko ko bahawe ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.

Andi yo akavuga ko yatanzwe adahari, ariko aho agarukiye, yasanze bagenzi be banywa bishimye baramubwira ngo naze basangire ku cyo “Le Vieux” –izina bakundaga kwita Kabuya – yabahaye.

Akavuga ko icyo gihe uwari visi perezida w’uwo mutwe yamuhaye ibihumbi bitanu byari bisigaye, amubwira ko andi bayakoresheje mu kugura ibinyobwa.

Uretse ayo mafaranga kandi, umutangabuhamya yanavuze ko Kabuga afatanyije n’undi mugabo wari umudepite witwa Mushotsi babahaye impuzankano, furari, n’ingofero ziri mu mabara y’ibirango by’ishyaka MRND ryari ku butegetsi. Ibyo akaba ari byo bitozanyaga aho kwa Kabuga.s

KAB 046 kandi yabwiye urukiko ko uyu mutwe w’interahamwe za Kabuga ari wo watangije ubwicanyi ku Kimironko ku itariki ya 7/04/1994 jenoside igitangira. Uyu mutangabuhamya yavuze ko icyo gihe izo nterahamwe zazanye umututsi witwaga Jean Pierre Nzaramba zimuvanye iwe, zikamwicira kuri bariyeri yari hafi yo kwa Kabuga.

Umunyamategeko Francoise Matte yamubajije ukunyurana kuri hagati y’ubuhamya bukubiye mu nyandiko buvuga ko Jean Pierre Nzaramba yiciwe mu rugo rwa Kabuga, n’ibyo abwira urukiko ko ari kuri bariyeri yo hafi yo kwa Kabuga. Uyu mutangabuhamya yasubije ko uwo aticiwe mu rugo rwa Kabuga, ari kuri bariyeri yar hafi yarwo.

KAB 046 kandi yabwiye urukiko ko imodoka ya Kabuga yo mu bwoko bwa Dayihatsu ari yo yakoreshejwe mu gutwara interahamwe zagiye kwica abatutsi bari bahungiye ku ishuri rya Karama hagati mu kwezi kwa kane kw’1994.

Aha umutangabuhamya yavuze ko izi nterahamwe zavanguye abahutu zikabashyira ukwabo, hanyuma zikica abatutsi.

Icyakora aha i Karama yavuze ko we icyo gitero atakigiyemo, ahubwo ari murumuna we nawe wari interahamwe wariyo wamubwiye ibyahabereye.

Iburanisha rya none ryasojwe ibibazo by’ubwunganizi bwa Kabuga kuri KAB 046 bitarangiye, umucamanza Iain Bonomy avuga ko ibyo bisubukurwa kuri uyu wa kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG