Uganda yasezerereye umurwayi wa nyuma wari uzwiho indwara ya Ebola wari mu bitaro, byongera icyizere cy’uko icyorezo cyahitanye abantu byibura 56 cyaba kirimo kurangira.
Umuyobozi muri minisiteri y’ubuzima, Diana Atwine, yanditse ku rubuga rwa Twitter amagambo akurikira: “Nishimiye gutangaza ko twasezereye uwari umurwayi wa Ebola…Imana yari iduhanze ijisho muri iki cyorezo”.
Yavuze ko abaganga bazakomeza gucungira hafi abantu bagize aho bahurira n’abarwayi kuzageza iminsi 21 ishize. Ntiyavuze igihe umuntu wanyuma yemejweho indwara ya Ebola.
Mu kwezi kwa 10, guverinoma yashyizeho ingamba zikaze mu bijyanye n’ingendo, umukwabu w’ijoro, yanafunze ahantu hatandukanye hasengerwa n’ahabera imyidagaduro mu rwego rwo kugerageza gukumira icyorezo muri Uganda rwagati. Ariko nyuma haje kuboneka abarwayi mu murwa mukuru no mu burasirazuba bw’igihugu.
Ebola ni indwara itera kuruka, kuvirirana no guhitwa kandi ikwirakwira binyuze mu matembabuzi ava mu mubiri w’uwayanduye.
Uganda yabaruye abantu 142 banduye mu cyorezo giheruka. Abayobozi bwa mbere bemeje icyorezo mu kwezi kwa cyenda kandi bavuze ko Ebola Sudani yishe hagati ya 40 na 60 kw’ijana by’abayanduye, kandi ko nta rukingo rwayo rwari rwemezwa.
Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, ivuga ko igihugu kigomba kumara iminsi 42, nyuma y’uko umurwayi wa nyuma agaragaye, mbere yo gutangaza ko nta Ebola ikikirangwamo.
Facebook Forum