Abagabo 6 bahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba ubushinjacyaha bubarega.
Uwabimburiye abandi ni Joseph Habyarimana wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda FAR mbere ya jenoside afite ipeti rya liyetona. Nyuma aza kujya mu mutwe wa FDLR ahabwa irya Jenerali Majoro. Uyu arahakana ibyaha byose aregwa. Aravuga ko yinjiye mu mutwe wa FDLR by’amaburakindi.
Habyarimana yahakanye uruhare aregwa ku bitero uwo mutwe wagabye ku Rwanda mu bihe bitandukanye. Avuga ko yasezeye muri uwo mutwe mu mwaka wa 2016. Avuga ko Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zamufashe ari mu mayira atashye ku bushake zijya kumufungira i Kinshasa. Arasaba urukiko gukoresha ubushishozi rukazamugira umwere agasubira mu buzima busanzwe.
Habyarimana arareganwa n’abandi bagabo batanu na bo bahoze ari abasirikare bakuru. Barimo uwitwa Leopold Mujyambere ufite ipeti rya Jenerali.
Urubanza rurakomeje mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.
Facebook Forum