Uko wahagera

Ibihugu Byo Muri Aziya na Pasifika Byamagaye Ibitero Bya Koreya ya Ruguru


Visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, uhagarariye igihugu cye mu nama ya APEC
Visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, uhagarariye igihugu cye mu nama ya APEC

Abakuru b'ibihugu by'akarere k'Aziya na Pasifika APEC bateraniye I Bangkok muri Thailande. Icyari inama y'ubukungu isa n'ihindutse iy'umutekano.

Visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kamala Harris, uhagarariye igihugu cye muri iyi nama, yari atangiye kuvuga ijambo, noneho ararihagarika abayirimo bamaze kumenya ko Koreya ya Ruguru imaze gukora umwitozo wo kurasa igisasu cya misile gishobora kugera ku mugabane w’isi uwo ari wo wose.

Guverinoma y’Ubuyapani yatangaje ko cyaguye mu nyanja nko mu bilometero 200 uvuye ku nkombe zayo. Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, nawe uri mu nama ya APEC yabwiye abanyamakuru ko “Koreya ya Ruguru irimo ishotorana cyane muri iyi minsi ku buryo budasanzwe.”

Ubwo rero Kamala Harris yahise akoranya indi nama y’igitaraganya n’abakuru b’ibihugu by’Ubuyapani, Koreya y’Epfo, Australiya, Nouvelle-Zélande, na Canada kugirango bungurane ibitekerezo kuri Koreya ya Ruguru.

Bayamaganye bivuye inyuma, bayisaba guhagarika “ibikorwa byayo bihungabanya umutekano w’akarere.” Kamala Harris yatangaje ko “Leta zunze ubumwe z’Amerika itazatezuka na gato ku nshingano ifitiye inshuti zayo zo muri icyo gice cy’isi.”

Nyuma, inama rusange ya APEC yakomeje bisanzwe. Kamala Harris yayibwiye, ati: “Amerika iri hano kandi izahaguma.” Yavuze ko 30 ku ijana by’ibicuruzwa biva muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bijya mu bihugu bya APEC, kandi ko Abanyamerika bahashora buri mwaka imali ingana n’amadolari tiriliyoni imwe.

Uburusiya nabwo ni umunyamuryango wa APEC. Ariko Perezida Vladimir Putin ntiyayigiyemo. Yari ahagarariwe na minisitiri we w’intebe wungirije, Andrei Belousov.

APEC, bivuze Asia-Pacific Economic Cooperation, yashinzwe mu 1989 mu mugambi wo guteza imbere ubukungu bw’ibihugu biyigize. Byose hamwe ni 21. Bifite 38 ku ijana by'abaturage batuye isi yose. Byihariye 48 ku ijana by’ubuhahirane bwo ku isi. Byose hamwe bifite 62 ku ijana by’umusaruro-mbumbe w’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG