Inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Kongo zafashe centre ya Kabuhanga iri mu birometero 30 uvuye i Goma umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.
Kabuhanga iri ku mupaka w’u Rwanda na Kongo mu karere ka Nyiragongo, wafashwe nyuma y’imirwano ikaze yahuje ingabo z’impande zombi ahagana mu ma saa moya za mu gitondo kuri iki cyumweru.
Ifatwa rya Kabuhanga ryateye icyoba mu baturage bamwe muri bo bahungira mu Rwanda n’ubwo ingabo za leta ya Kongo zikomeza gutanga icyizere zemeza ko ifite umugambi wo kurangiza iyi ntambara. Kuva imirwano yatangira, bubaye ubwa mbere M23 ifata aka gace gahana imbibe n’u Rwanda.
Lata ya Kongo ishinja u Rwanda kuba rukorana bya hafi n’izo nyeshamba zirwanya ubutegetsi muri iki gihugu. Bamwe babona ko kuba noneho habonetse agace karuhuza n’aho uyu mutwe wigaruriye bishobora koroshya ubwo bufatanye bukomeza kuvugwa ariko u Rwanda rukabuhakana.
Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko budashobora gusubira inyuma na gato ko intambara ikomeje uko byamera kose. Avugana n’Ijwi ry’Amerika, Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yavuze ko badashobora na rimwe gutinya icyo yise ibikangisho ndetse n’intwaro zikomeye izo ari zo zose leta ya Kongo ifite.
Muri iki gihe ubuyobozi bw’ingabo za leta ya Kongo, FARDC, ntacyo butangaza ku byerekeye imirwano irimo kubera mu burasirazuba bw'igihugu haba muri teritware ya Rutshuru, Masisi na Beni. Ibi birasa n’ibikomeza gutera urujijo mu baturage bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Gusa, mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Komiseri Kabeya Makosa Francois, umuyobozi w’umujyi wa Goma, yasabye abaturage bose kuba maso bagafatanya n’abashinzwe umutekano mu rwego rwo kurinda uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano mu mujyi. Yabasabye kandi kwirinda inkuru z’impuha zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abo yise ko bafite umugambi mubisha bakorana n’abarwanya leta.
Kuri ubu, ingabo za leta ya Kongo zashyize ibirindiro byazo bikuru muri teritware ya Nyiragongo ahitwa Munigi mu rwego rwo kwitegura guhangana n’uwashaka kwinjira mu mujyi wa Goma.
Facebook Forum