Uko wahagera

Kongo Yasabye Ambasaderi w'u Rwanda i Kinshasa Kuba Atashye


Ambasaderi Vincent Karega, aserukira u Rwanda muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo
Ambasaderi Vincent Karega, aserukira u Rwanda muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo

Leta y’u Rwanda itangaza ko yababajwe n’icyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyo guha ambasaderi warwo muri icyo gihugu, Vincent Karega, amasaha 48. Mw’itangazo leta y’u Rwanda yasohoye, ivuga kandi ko rutewe impungenge n’ibikorwa bya Kongo byo kongera abasirikare n’ibitwawaro bya rutura ku mupaka w’ibihugu byombi.

Hari ibintu bitatu u Rwanda rwibandaho muri iryo tangazo. Icya mbere ni uko ruhangayikishijwe n’ibikorwa rushinja Repubulika ya demokarasi ya Kongo uhereye ku cyemezo cyo kwirukana ambasaderi warwo muri icyo gihugu, ubufatanye rushinja leta ya Kongo kugirana n’umutwe wa FDLR u rwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda ishyira icyubi ku mupaka w’ibihugu byombi mu kuhagwiza ingabo n’ibitwaro bya rutura. Ikindi ni amagambo yuzuye urwango, ruvuga ko agamije kwibasira Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Iryo tangazo rivuga ko ayo magambo akomeje gukwizwa muri rubanda na bamwe mu banyapolitike n’abaturage ku giti cyabo. Ahi ni ho u Rwanda rufatira rubwira amahanga ko Kongo irugira urwitwazo irwita nyirabayazana ariko igamije kuyobya uburari ku kibazo nyacyo ifite cy’intege nke z’inzego z’ubutegetsi n’izumutekano.

Leta y’u Rwanda iravuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zo ku mupaka uruhuza na Kongo, ziryamiye amajanja mu gihe zikomeje gukurikiranira hafi ibikorerwa muri Kongo. Rwongeraho ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo ku mahoro arambye n’umutekano mu karere ruherereyemo, rushyigikira inzira zabyo zagenwe harimo ibiganiro by’I Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.

Ku wa Gatandatu, umuvugizi wa leya ya Kongo Patrick Muyaya yatangaje ko ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu ahawe amasaha 48 yo kuva muri Kongo. Byari nyuma y’inama y’inzego nkuru z’umutekano y’icyo gihugu yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi. Icyo gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kotsa igitutu ingabo za Leta ya Kongo zari zimaze gufata indi mijyi ya Kiwanja na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru zikomeza gusatira umujyi wa Goma.

Leta ya Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira izi nyeshyamba. Gusa, kenshi mu bihe byashize leta y’u Rwanda yagumye kuvuga ko nta ruhare ibifitemo, ko ibibazo bibera muri Kongo ari iby’Abanyekongo ubwabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG