Uko wahagera

Kongo: Inyeshyamba za M23 Zigaruriye Umujyi wa Kiwanja Hafi ya Goma


Abarwanyi ba M23 barasatira umujyi wa Goma
Abarwanyi ba M23 barasatira umujyi wa Goma

Abarwanyi w’umutwe wa M23 bafashe umujyi wa Kiwanja mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo kuri uyu wa gatandatu. Biravugwa n’abahatuye n’abayobozi mu karere. Ibi byafunze imihanda umurwa mukuru wa Kivu ya rugugu, Goma, n’icya kabiri cy’intara gisigaye mu majyaruguru.

Abantu batatu baba i Kiwanja babwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza Reuters dukesha iyi nkuru, ko indege zitwara, drone z’abarwanyi, zinjiye mu mujyi nta nkomyi, nyuma y’uko humvikanye igihe gito urusaku rw’amasasu. Ikigo gikurikirana iby’umutekano mu ntara ya Kivu cyanditse kuri twitter ko amasasu yarashwe mu gitondo cy’uyu munsi wa gatandatu.

Ingabo za Kongo zari zirinze uyu mujyi zawuvuyemo umunsi umwe mbere yaho, nk’uko abaturage babivuga. Abasirikare ba Kongo mu bihe bya vuba bakoresheje uburyo bwo kuva mu turere dutuwe, bajyana imirwano kure y’imijyi mu rwego rwo kurinda abasivili.

Umudepite wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, Saidi Balikwisha Emil, mu butumwa kuri WhatsApp yagize ati: “Kiwanja ifite akamaro kanini, ifungurira amarembo Goma”. Kuva i Kiwanja ujya i Goma harimo ibirometero 72.

Amakuru ya nyuma Ijwi ry'Amerika ryabone ni uko inyeshymaba za M23 zaba zigaruriye ikigo cya gisirikare cyo mu mujyi wa Rumangabo uri mu bilometero 45 uvuye mu mujyi wa Goma. Hagati aho, Perezida Felix Tshisekedi yahuje abashinzwe umutekano w'igihugu ngo basuzume icyakorwa.

Yaba Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo z’igihugu, yaba Koloneli Ndjike Kaiko, umuvugizi w’igisirikare cya Kivu ya ruguru, nta n’umwe wahise yitaba telefone cyangwa ngo asubize ubutumwa bwanditse ubwo bari basabwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, kugira icyo batangaza. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG