Uko wahagera

Koreya ya Ruguru Yagerageje Misile Irasa Kure Cyane.


Koreya ya Ruguru yakoze igerageza ry’igisasu cya misile kirasa kure cyane. Cyambukiranyije ikirere hejuru y’Ubuyapani, bitera impungenge nyinshi leta n’abaturage babwo.

Koreya y’Epfo, Ubuyapani na Leta zunze ubumwe z’Amerika bavuga ko Koreya ya ruguru yarasiye iki gisasu mu ntara yayo y’amajyaruguru ihana imbibi n’Ubushinwa. Muri rusange, cyakoze urugendo rungana na kilometer 4,600. Cyagurukiraga nko muri kilometero 1,000 mu kirere n’umuvuduko uruta uw’ijwi inshuro 17 (Mach 17).

Cyanyuze hejuru y’amajyaruguru y’Ubuyapani, kimara iminota 22 mu kirere, mbere yo kugwa mu nyanja ya Pasifika, nko muri 3,200 uvuye ku nkombe z’uburasirazuba z’Ubuyapani.

Byatumye guverinoma y’Ubuyapani ivuza indanguramajwi z’impuzuza mu ntara z’amajyaruguru yayo no mu murwa mukuru Tokyo, ibwira abantu kwirukira mu buhungiro ikuzimu. Yahagaritse kandi na gari ya moshi zose muri ibyo bice. Yongeye guhumuriza rubanda ko ari amahoro nyuma y’iminota nka 20.

Ubuyapani, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya y’Epfo bamaganiye kure Koreya ya Ruguru, bavuga ko ari ubushotoranyi no kwiyenza. Kugirango bayereke ingufu zabo nabo, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya y’Epfo bagurukije indege z’intambara zihuta cyane, zijya gukora imyitozo yo kurasa ku ntego mu majyepfo ya Koreya y’Epfo.

Abahanga mu bya gisirikare bemeza ko iyi misile ya Koreya ya Ruguru ishobora kurasa kugera no ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. By’umwihariko ikirwa cyayo cyitwa Guam, mu burengerazuba bw’inyanja ya Pasifika. Guam icumbikiye bimwe mu bigo bya gisirikare bikomeye bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyane cyane iby’ingabo zirwanira mu mazi no mu kirere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG