Uko wahagera

Urubanza rwa Felesiyani Kabuga Rurabandanya


Felesiyani Kabuga ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside.
Felesiyani Kabuga ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside.

Urugereko rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa gatanu rwakomeje kuburanisha urubanza rw’umunyemari Felesiyani Kabuga ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside.
Mu myanzuro yabwo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, ubwunganizi bw’uregwa bwabwiye urukiko ko Kabuga adakwiye kuryozwa ibyatangazwaga na RTLM kuko nta bubasha yari afite bwo kubigenzura.

Umucamanza Iain Bonomy yatangije iburanisha yongera kwibutsa ko na n’ubu uregwa ari we Kabuga atitabiriye urubanza, maze aha umwanya ubwunganizi bwe ngo butange imyanzuro yabwo. Umunyamategeko Emmanuel Altit – Kabuga n’umuryango we batemera-yatangiye yibutsa ko uru rwego rwashyiriweho gushakisha no kugaragaza ukuri, uko kwaba kuri kose. Ubwunganizi bugasanga ako ari akazi gakomeye gasaba kurenga amarangamutima n’ibivugwa gutyo gusa.
Umunyamategeko Altit yikomye ubushinjacyaha ku gusiga umukiriya we isura y’umunyacyaha no kumutwerera urwango ku batutsi. Uyu munyamategeko yavuze ko ubushinjacyaha butabasha kugaragaza isano ifatika hagati ya Kabuga n’ibyo bumurega.

Ubwunganizi bwagaragaje Kabuga nk’umunyemari wiyubatse we ubwe ahereye hafi ku busa, acuruza umunyu, imyenda yambawe (caguwa), kugera ku rwego rw’umunyenganda. Mu bushabitsi bwe, ubwunganizi bwavuze ko yabanaga na bose – abahutu n’abatutsi – ndetse mu banyemari bari mu Rwanda harimo n’abatutsi kandi abo bose yabanaga nabo. Bwavuze ko ubushinjacyaha butagiye kure mu isesengura ryabwo ngo bwibaze icyajyaga gutera Kabuga, umunyemari wemerwaga na bose-abahutu n’abatutsi - gushyira iryo zina rye mu kaga.
Mu magambo y’ubwunganizi, “umushinjacyaha yakabaye agaragaza bidashidikanywaho ko, Kabuga yahoranye urwango ku batutsi, aho kugendera ku nkuru zubatswe z’ibimwerekeyeho.”

Ku byerekeranye n’ishingwa rya Radiyo RTLM, ubwunganizi bwavuze ko kuba Kabuga yari mu bagize igitekerezo cyo kuyishinga ubwabyo bitagize icyaha. Bwibukije ko iyo radiyo yashinzwe mu gihe igihugu cyari kimaze kwemeza politiki y’amashyaka menshi, ishingwa ryayo rikaba ryagafashwe nk’umusanzu mu nzira ya demukarasi u Rwanda rwari rutangiye.

Ku bijyanye n’ibyo iyo radiyo-ifatwa nk’iyahemberaga ikanabiba urwango ku batutsi- yatangazaga, ubwunganizi bwavuze ko nta kigaragaza ko Komite y’abagize igitekerezo cyo kuyishinga, ari nayo yari urwego rufata imyanzuro y’ibyo igomba gutangaza. Kuri Kabuga Felesiyani by’umwihariko, bwavuze ko atakaryojwe ibyatangarijwe mu biganiro byayo, kuko atigeze ayibera umwanditsi mukuru.

Bwakunze kwikoma ubushinjacyaha ku kuba, mu myanzuro yabwo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, bwarashingiye ku byagiye bivugwa n’abantu gusa, budashobora kubonera ibihamya bifatika.Bukavuga ko hatabaho guhamya umuntu icyaha hatabayeho guhuza ibivugwa n’ibimenyetso bifatika by’ibyaye. Ku bijyanye n’ubwumvikane mu gukora Jenoside Kabuga ashinjwa, abamwunganira bavuze ko ubushinjacyaha bwakabanje kugaragaza bidashidikanywaho, isano iri hagati y’abakoraga ibyo byaha bya Jenoside na Kabuga ubwe.

Bwongeraho ko buzagaragaza uburyo ubushinjacyaha butabashije guhuza ibivugwa n’ibimenyetso ndashidikanywaho by’ibyaha uwo bwunganira aregwa.
Icyiciro cyo gutanga imyanzuro ibanza muri uru rubanza cyasojwe n’ubwunganizi. Rukazasubukurwa kuwa gatatu utaha noneho hatangwa ibimenyetso.

Nkibutsa ko umunyemari Kabuga Felesiyani wari mu bashakishwa b’ibanze kuva muw’1997, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abandi gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gukora itoteza ku mpamvu za politiki, ubwicanyi no kurimbura nk’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.
Ni urubanza rurimo kuburanishwa adahari ku mpamvu we n’umuryango we batangaje ko zishingiye ku kutizera umwunganizi yahawe n’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG