Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko igihugu kitazahagarika ibikorwa kubera icyorezo cya Ebola. Ibi ni nyuma y'uko abakozi batandatu b’ubuvuzi bemejwe ko banduye Ebola kandi hari abahamagarira leta gushyiraho amategeko ya guma mu rugo.
Amakuru aheruka gutangazwa na Ministeri y’ubuzima kuri uyu mugoraba avuga ko umubare w'abantu bemejwe ko banduye indwara ya Ebola wageze kuri 31 mu gihe abapfuye ari batandatu kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere mu ntangiriro z'uku kwezi.
Muri abo 31 banduye, minisiteri y’ubuzima yatangaje ko batandatu ari abakozi b’ubuvuzi bahuye n’abantu babanje kwandura icyo cyorezo mbere y’uko kimenyekana, kandi bose akaba bakoraga mu ivuriro rya Mubende mu karere ka rwagati y’igihugu aho abantu ba mbere banduye babanje kugaragarira.
Iki cyorezo cyakwirakwiriye mu tundi turere tubiri twa Kyegegwa na Kasanda cyateje ubwoba mu Bubantu benshi cyane cyane abashinzwe ubuzima bavuga ko badakingiwe neza. Ku wa gatatu, ihuriro ry’abakozi bashinzwe ubuzima ryasabye ko leta yafata ingamba zo gukumira iki cyorezo, zirimo guma mu rugo no guhagarika bimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi, ariko mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo ku wa gatatu ryerekeye iki cyorezo, Perezida Museveni yavuze ko bitari ngombwa gushiraho izo ngamba zikaze.
Usibye gusaba ko leta ifunga ibikorwa bya’abaturage, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakozi biby’ubuvuzi muri Uganda, Samwel Aredo, yari yabanje kuvuga ko abakozi b’ubuvuzi bashobora guhitamo kutajya ku kazi niba ibibazo bijyanye n’uko barindwa icyorezo bidakemutse vuba kuko batazemera gupfa nta bikoresho byo kwikingira bafite kimwe n’ubwishingizi budasanzwe.
Kuri Perezida Museveni, Ebola yoroshye kwirinda kurusha Corona. Arahamagarira abaturage bose gufatanya na leta mu kurwanya iki cyorezo. Avuga ko, n’ubwo nta rukingo rwa Ebola y’ubgoko bwa Sudani ruhari, abahanga barimo gushakisha niba urukingo rwa Ebola y’ubgoko bwa Zaire rushobora gukoreshwa muri Ebola Sudani kubera ko ibyorezo byombi bifite imiterere imwe, mu gihe hakorwa ubushakashatsi ku nzira yo kubona urukingo rugenewe Ebola Sudan
Nk’uko Museveni abitangaza, Uganda imaze kwibasirwa n’ibyorezo bya Ebola bitandukanye kandi ikabirwanya neza. Bityo, irizera ko izakoresha ubwo bunararibonye kugira ngo ikemure iki cyorezo ikoresheje inzobere mu buzima ndetse n'ibikorwa remezo mu ‘rwego rwubuvuzi.
Facebook Forum