Uko wahagera

Indwara ya Ebola Yongeye Kwaduka Muri Uganda


Ifoto y'abashyingura umuntu wishwe na Ebola muri Uganda
Ifoto y'abashyingura umuntu wishwe na Ebola muri Uganda

Uganda yemeje ko abantu 10 barwaye Ebola, harimo n’umugabo wari ufite imyaka 24 wahitanywe n’iyo ndwara mu ntangiriro z’iki cyumweru. Igihugu kinavuga izindi mpfu zirindwi zirimo gukorwaho iperereza mu gihe bikekwa ko zaba zaraturutse kuri Ebola.

Muganga Kyobe Henry Bbosa ushinzwe ibijyanye n’indwara ya Ebola muri Minisitiri w’ubuzima ya Uganda, abwira abanyamakuru yagize ati: “Kugeza uyu munsi turemeza abantu barindwi barwaye Ebola, umwe muri abo duhamya ko yapfuye”.

Umugabo witabye Imana yari yagize umuriro n’impiswi kandi yababaraga mu nda. Yanarukaga amaraso. Mbere yabanje kuvurwa malaria nyuma yasuzumwe virusi ya Ebola ubwoko bwabonetse muri Sudani.

Uganda yaherukaga gutangaza ubwoko bw’icyorezo cya Ebola Sudani mu mwaka wa 2012. Muri 2019, igihugu cyabonetsemo icyorezo cya Ebola Zaire. Iyo virusi yaturutwe mu gihugu gituranyi cya Repuburika ya demokarasi ya Kongo, cyari gihanganye n’icyorezo mu ntara yacyo y’amajyaruguru y’uburasirazuba.

Mu kwezi kwa munani, hemejwe umurwayi mushya wa Ebola mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Kongo. Hatangijwe gahunda y’ikingira mu kwezi gushize wa mujyi wa Beni. (Reuters).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG