Igisirikare cya Somaliya kiravuga ko cyabohoje umujyi wo mu gihugu rwagati, nyuma y’imyaka irenga icumi ugenzurwa n’intagondwa za al-Shabab.
Uwo ni umujyi wa Booco uherereye mu ntara ya Hiran muri Somaliya rwagati. Ingabo z’igihugu zavuze uyu munsi kuwa kabiri ko zisubije uwo mujyi muto ariko ufite akamaro kanini, ziwambuye abarwanyi ba al-Shabab. Niyo ntsinzi iheruka, mu rugamba rwo kwihimura ku barwanyi ba kiyisilamu.
Igisirikare cyavuze ko abarwanyi bo mu karere, babateye ingabo mu bitugu muri iki gikorwa ku barwanyi ba kiyisilamu, televisiyo ya Leta (SNTV) ivuga ko bamaze imyaka 13 bagenzura uwo mujyi.
Iyi televisiyo yatangaje ko umukuru w’ingabo, Brigadier General Odawa Yosufu yasuye uyu munsi kuwa kabiri umudugudu wa Yasoman w’intara ya Hiran, aho abasilikare bahambirije abarwanyi, bafashijwe n’abaturage.
Guverineri wa Hiran, Ali Jeyte Osman yavuganye n’Ijwi ry’Amerika kuri Telefone. Yavuze ko Booco yari yarigaruriwe na al-Shabab, yahakoreshaga nk’ikigo gikuru mu karere, mu cyo bafataga nk’urukiko no gukura amafaranga mu bahatuye.
Osman avuga ko mu minsi ibiri ishize, igisirikare cyafashe imidugudu ya Garisiyani, Booco, Nur-Fanah n’utundi duce twinshi. Yongeyeho ko yifuza kubwira abaturage ba Somaliya ko abarwanyi ba al-Shabab, ari ibigwari bidashobora kurwana ku rwego rwa gisirikare.
Imirwano yo kwihimura ibaye nyuma y’umunsi umwe gusa, guverinema ya Somaliya ivuze ko igisirikare cyirukanye al-Shabab mu midugudu 30, mu bushyamirane bwabaye muri uku kwezi, kandi ko cyishe abarwanyi barenga 200.
Facebook Forum