Uko wahagera

Uganda: Umwe Yahitanywe n'Ubwoko Butamenyerewe bwa Ebola


Icyorezo cya Ebola cyatangajwe muri Uganda nyuma y’uko abakozi bashinzwe ubuzima bemeje ko hagaragaye umuntu wanduye ubwoko budakunze kuboneka bwari bwabonetse muri Sudani.

Abayobozi bashinzwe ubuzima hamwe n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, babitangaje uyu munsi kuwa kabiri, bavuze ko umugabo w’imyaka 24 wo mu ntara ya Mubende hagati muri Uganda, yagaragaje ibimenyetso bya Ebola kandi ko nyuma yaje gupfa.

Diana Atwine, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, yavuze ko umuntu wagarayeho iyo ndwara yari afite umuriro mwinshi n’impiswi kandi ko yababaraga mu nda anaruka amaraso. Uwo muntu yari yabanje kuvurwa malariya.
Mw’itangazo byakoze, ibiro bya OMS muri Afurika byasobanuye ko ubu hari abantu umunani bakekwaho iyo ndwara barimo bakurikiranirwa mu mavuriro.

Byumvikanishije ko birimo gufasha abayobozi bashinzwe ubuzima muri Uganda mu maperereza yabo no kwohereza abakozi mu gace kabonetsemo iyo ndwara.
Umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku buzima muri Afurika, Matshidiso Moeti, yavuze ko mbere hari harabonetse icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwari bwarabonetse muri Sudani, ku bantu bane muri Uganda na batatu muri Sudani.

OMS, Ishami rya ONU rishinzwe ubuzima, yavuze ko gukingira abantu bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura hakoreshejwe urukingo rwa Ervebo, byagaragaje ubushobozi buhanitse bwo kubuza indwara ya Ebola gukwirakwira. Yongeraho ko uru rukingo rwemejwe gusa mu kurinda ubwoko bwa Ebola Zaire.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG