Icyorezo cya COVID-19 kiracyateye impungenge ku mugabane w’Afurika, urebye umubare muto w’abantu bakingiwe. Uri mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC yabivuze uyu munsi kuwa kane.
Mu nama yagiranye n’abanyamakuru, Ahmed Ogwell Ouma, yagize ati: "Virusi iracyatembera, kandi kuba harakingiwe abantu bake, icyorezo turacyari kumwe kuri uyu mugabane”.
Ouma yasubizaga ikibazo yari abajijwe niba yemeranywa n’umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wavuze ko icyorezo cya COVID biboneka ko kiri hafi kurangira.
Umuyobozi wa CDC yavuze ko hejuru ya 22 kw’ijana by’abaturage muri Afurika, bakingiye COVID mu buryo bwuzuye kandi ko iki kigo gishobora gukomeza gukangurira abantu kwikingiza, uwo mubare ukazamuka. Yagize ati: “Igipimo cy’ubwirinzi urebye kiracyari hasi”.
Ibihugu byo muri Afurika byagize ibibazo byo kubona inkingo za COVID kare, nk’ibihugu bikize byazihunitse, kandi mu bihe bya vuba, guseta ibirenge n’ibibazo by’ibikoresho, byatumye bitoroha guterwa urukingo mu kaboko.
Ouma, umubozi wa CDC yavuze ko arimo gushyira ingufu mu kubona abantu benshi bashoboka ku mugabane bakingirwa, mu buryo bwuzuye, ko atari ukubona inkingo nshya zihariye, z’ubwoko bwihinduranyije bwa Omicron. (Reuters).
Facebook Forum