Uko wahagera

Umwami Karoli III Yatangiye Imirimo ku Mugaragaro i Londres


Umwami Karoli III arahirira imirimo mishya
Umwami Karoli III arahirira imirimo mishya

Umwami Karoli III kuri uyu wa gatandatu yatangiye imirimo ye nk’umwami mushya w’Ubwongereza.

Uwo muhango wabereye mu ngoro ya Yakobo wera i Londres mu murwa mukuru w’Ubwongereza. Ni nyuma y’itanga ry’umubyeyi we Elizabeth II wari umwamikazi. Yatanze ku wa kane w’iki cyumweru afite imyaka 96.

Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku baturage, Umwami Karoli III yavuze ko itanga ry’umwamikazi ari igihombo kitagira urugero. Yavuze ibigwi by’umubyeyi we wari umaze imyaka 70 ku ngoma asezeranya abongereza n’amahanga ko azageragezagera ikirenge mu cye akorera rubanda mu bwitange, kubaha abandi no mu rukundo.

Elizabeth II azatabarizwa i Londres ahitwa Westminster Abbey. Bitegenijwe ko abanyacyubahiro batandukanye bazitabira uwo muhango. Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko azajya mu Bwongereza kwitabira uwo muhango.

Hanze y’ingoro za Buckingham na Windsor ndetse no kuri za katederali z’Ubwongereza na za amabasade zabwo mu bindi bihugu hakomeje kugaragara abantu batari bake bazana indabyo zo gusezera ku mwamikazi Elizabeti.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG