Uko wahagera

Hafi Kimwe cya Kabiri cy’Abanyetiyopiya Mu Ntara ya Tigreya Barashonje


Amakamyo yikoreye imfashanyo
Amakamyo yikoreye imfashanyo

Imyaka hafi ibiri y’ubushyamirane muri Etiyopiya, yasize hafi icya kabiri cy’abaturage mu ntara ya Tigreya batagira ibiribwa bikwiye, mu gihe imiryango itanga imfashanyo itarimo kubasha kugera mu turere tw’ibyaro, bitewe no kutagira lisansi ihagije.

Byavuzwe n’ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, uyu munsi kuwa gatanu.

N’ubwo ibiribwa byongeye kujyanwa muri iyo ntara nyuma y’uko guverinoma itangaje ko ihagaritse imirwano, mu kwezi kwa gatatu, umubare w’abafite indwara zituruka ku mirire mibi wakomeje kuzamuka. Byitezwe ko bizarushaho kwiyongera, bikarushaho kuba nabi nk’uko PAM ibisesengura.

Serivise nk’izijyanye n’amabanki n’itumanaho zarahagaritswe mu ntara ya Tigreya ituwe n’abantu miliyoni eshanu, umunsi umwe nyuma y’uko ingabo z’igihugu n’izari zifatanyije nazo, ziviriye muri iyo ntara, hashize umwaka.

Izo serivise kugeza ubu, ntizari zongera gutangwa. PAM ivuga ko ibi bibangamira ubushobozi bw’abaturage bwo kugura ibiribwa.

Hari amakuru avuga ko icya kabiri cy’abagore batwite cyangwa abonsa mu ntara ya Tigreya, na kimwe cya gatatu cy’abana bafite munsi y’imyaka itanu bafite indwara zituruka ku mirire mibi.

Inkurikizi zabyo ni igwingira ry’abana n’impfu zitwara ababyeyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG