Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirasaba abantu bafite abafite amaraso y'ubwoko bwa ubwoko O kwihutira kuyatanga kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye. Icyo kigo kivuga ko abakeneye amaraso y'ubwo bwoko ari benshi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu kigo gishinzwe ubuzima Muganga Muyombo Thomas avuga ko amaraso yo mu bundi bwoko adakunze gukenerwa cyane kuko abayakenera baba ari bake. Izindi mpamvu zatanzwe muzatumye amaraso aba make, ni uko aho akunze kuva mu bigo by’amashuri abanyeshuri bagiye kumara amezi asaga abiri bari mu kiruhuko.
Aya maraso atangwa n’abantu batandukanye ni yo yoherezwa ku bitaro biri hirya no hino mu gihugu agahabwa indembe n’abarwayi bayakeneye.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, risaba buri gihugu guteganya isashi imwe y’amaraso ku bantu ijana.
Muganga Muyomba agaragaza ko u Rwanda ruri hafi kugera kuri iyo ntego.
Gahunda yo gushishikariza abafite ubwoko bw’amaraso bwa O si ubwa mbere ikozwe, kuko n’umwaka ushize abaturage bari basabwe gutanga aya maraso ari benshi.
Yasobanuye ko ikigero cyo gutanga amaraso mu mwaka wa 2014 cyari kuri 47 ku ijana bivuze ko niba ibitaro bisabye amashashi y'amaraso 100, ubushobozi bwari buhari bwari ubwo guha ibyo bitaro amashashi 47.
Kwegera abatanga amaraso byazamuye ibipimo bituma icyo kigero kigera kuri 94 ku ijana mu mwaka wa 2020.
Kuri ubu u Rwanda ruvuga ko rugeze hafi kuri 96 ku ijana.
Ikigo gishinzwe gutanga amaraso kivuga ko mu maraso yose atangwa, 1.2 ku ijana byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n'ibibazo aba afite birimo uburwayi bw'umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, mburugu cyangwa virusi itera SIDA.
Facebook Forum