Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, arasura u Rwanda. Ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye, nk’uko minisitiri y’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ibyerekana.
Mu itangazo yashyize ahagaragara mbere y’uruzinduko rwa Blinken i Kigali, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yibutsa ko ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri ambasade mu 1962 u Rwanda rukimara kubona ubwigenge. Kuva icyo gihe, imfashanyo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika igenda yiyongera. Nko mu mwaka w’2021, yahaye u Rwanda inkunga y’ingengo y’imali ingana n’amadolari miliyoni 147. Ibihugu byombi bifatanya kandi mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, ubuhinzi n’ubukungu, n’umutekano.
Leta zunze ubumwe z’Amerika ni cyo gihugu cya mbere gitera u Rwanda inkunga itubutse kurusha ibindi ku isi mu rwego rw’ubuzima. Muri iyi myaka itatu ishize, yageneye uru rwego amadolori miliyoni 116 buri mwaka. Byatumye ku Banyarwanda banduye virusi itera sida, 93 ku ijana kugeza ubu babona imiti igabanya ubukana bwayo.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Rwanda bafatanya cyane kurwanya Covid-19 n’ingaruka zayo mu bukungu. Muri uru rwego, Leta zunze ubumwe z’Amerika yahaye u Rwanda imfashanyo igera hafi ku madolari miliyoni 23.
Bityo, Leta zunze ubumwe z’Amerika yagize uruhare runini mu bikorwa byo gukingira abaturage b’u Rwanda. Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ivuga ko kuva mu kwezi kwa munani 2021, Amerika, ibinyujije muri Covax, gahunda y’Umuryango w’Abibumbye wo guha ku buntu inkingo za Covid-19 ibihugu 92 bikennye, yageneye u Rwanda ku buntu doze zirenga 5,550,000, zirimo doze zihariye zo gukingira abana. Bityo, u Rwanda rwabashije gukingira abaturage barwo bagera kuri 70 ku ijana, bituma ruba ku isonga mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Mu rwego rw’ubukungu, mu 2021 Leta zunze ubumwe z’Amerika yaguze mu Rwanda ibihahwa bifite agaciro k’amadolari miliyoni 31.4. Bigizwe ahanini n’ikawa n’ibindi bikomoka ku buhinzi, n’amabuye y’agaciro.
Naho u Rwanda, mu mwaka ushize w’2021 rwaguze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibicuruzwa bifite agaciro k’amadolari miliyoni hafi 50. Birimo indege imwe, imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi, ibikoresho bya siyanse n’iby’ubwubatsi, imashini zitandukanye, n’ibikomoka ku buhinzi. U Rwanda rwohereza muri Amerika ibicuruzwa mu rwego rwa AGOA, itegeko risonera ibihugu bimwe na bimwe imisoro ya gasutamo.
Mu rwego rw’umutekano, Leta zunze ubumwe z’Amerika itera inkunga ingabo z’u Rwanda mu birebana n’umutekano w’imipaka, umutekano mu by’indege, mu myitozo yo kubungabunga amahoro, no mu bumenyi bw’umwuga. Ifasha kandi inzego z’umutekano n’iz’ubutabera z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya ruswa, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, no guteza imbere imiryango ya sosiyete sivili.
Mu rwego rwo gutsura imiyoborere myiza, mu mwaka w’2021, Leta zunze ubumwe z’Amerika yahaye u Rwanda imfashanyo y’amadolari miliyoni ebyiri. Naho mu rwego rw’ubutabazi, kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, Amerika yahaye u Rwanda inkunga y’amadolari 74 yo kugoboka impunzi rucumbikiye.
Mu rwego rw’imigenderanire, Abanyamerika bagera ku bihumbi bibiri basuye u Rwanda mu 2021. Abandi bagera ku 2,500 bari bahatuye. Amerika yo yahaye viza Abanyarwanda 387 bari baje gutura, n’abandi 855 bagenzwaga no gusura gusa, barimo abanyeshuli 490. Amerika yizeye ko umubare wa viza iha Abanyarwanda uziyongera nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Mu ruzinduko agirira mu Rwanda guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, biteganijwe ministiri Antony Blinken azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Mugenzi we Vincent Biruta w’ububanyi n’amahanga ndetse anahure n’imwe mu miryango idaharanira inyungu mu Rwanda.
Arasura u Rwanda nyuma y’uruzinduko muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo n’Afurika y’epfo.
Facebook Forum