Uko wahagera

Perezida Museveni Yashimagije Uburusiya nk'Umufatanyabikorwa w'Igihe Kirekire


Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa kabiri yatangaje ko nta mpamvu abona zo kunenga Uburusiya kuba bwarateye Ukraine. Yashimagije ubucuti bw’Uburusiya n’Afurika mu magambo ashobora kuba yanyuze umushyitsi we, Sergei Lavrov, ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya.

Avugira iruhande rwa Sergei Lavrov wasuye ibihugu bine by’Afurika mu rwego rwo gushakisha abashyigikira Uburusiya buhanganye n’Uburayi n’Amerika, Museveni yashimagije Uburusiya nk’umufatanyabikorwa w’igihe kirekire mu ntambara yo kurwanya ubukoloni.

Yavuze ko Uburusiya buramutse bukoze amafuti babubwira, ariko mu gihe ntayo bwakoze badashobora kubwibasira. Ibihugu byinshi bikura imyaka y’ibinyampeke n’ingufu z’amashanyarazi mu Burusiya kandi bikaba bihabwa imfashanyo bigacuruzanya n’Ubulayi n’Amerika, byirinze kugira uruhande bibogamiraho ku byerekeye intambara ya Ukraine.

Uganda yari mu bihugu 17 byatoye ‘ndifashe’ ku mwanzuro w’inama y’Umuryango w’Abimbumbye yabaye mu kwa gatatu, wo kwamagana Uburusiya kubera intambara bwashoye kuri Ukraine.

Museveni wafashe impu zombi mu ijambo rye, yemeje ko ntaho Uganda ibogamiye avuga ko badashobora kurwanya Uburusiya bagendanye imyaka irenga ijana ariko anavuga ko banababariye ‘abahoze ari abanzi babo babakoloneje bagakora ibintu bibi’ batwara abacakara kubakoresha uburetwa iwabo ati: “twarabababariye ubu turakorana”

Lavrov yageze muri Uganda avuye mu Misiri na Congo Brazzaville ubu akaba ari bwerekeze muri Etiyopiya. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG