Umutwe w’intagondwa za Kiyisilamu ufitanye isano na Al Qaeda kuri uyu wa gatandatu wigambye igitero cyaraye kigabwe ku birindiro bikuru by’ingabo za leta muri Mali.
Wavuze ko icyo gitero cyabaye mu rwego rwo kwihimura kuri leta ya Mali kubera icyo uwo mutwe wise imikoranire yayo n’ingabo z’abacanshuro zikomoka mu Burusiya.
Iki gitero cyagabwe ku wa gatanu ku kigo cya gisiriakre cya Kati kiri mu bilometero 15 uvuye mu murwa mukuru Bamako gihitana umusirikare umwe. Cyerekanye ko mu ntambara Mali imazemo imyaka 10, ku nshuro ya mbere abarwanyi ba Kiyisilamu bateye ikigo cya gisirikare kiri hafi cyane ya Bamako, umurwa mukuru.
Igisirikare cya Mali cyatangaje ko icyo gitero cyakoreshejwe imodoka ebyiri zitwaye ibisasu cyakomerekeje abantu batandatu. Ingabo za leta zemeza ko zivuganye barindwi mu bakigabye abandi umunani bagatabwa muri yombi.
Facebook Forum