Ibisasu byo mu bwoko bwa Misile by’Uburusiya byasenye ibikorwa remezo ku cyambu cya Odesa muri Ukraine kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umunsi umwe gusa Uburusiya na Ukraine bisinyanye amasezerano yo gusubukura ibikorwa ku byambu biri ku nyanja y’umukara.
Byemejwe n’umuyobozi w’ingabo za Ukraine mu karere k’amajyepfo abinyujije ku butumwa yanditse ku ikoranabuhaanga rya Telegram. Yavuze ko Uburusiya bwari bwarashe ibisasu bine bya rutura, bibiri muri byo bigakumirwa n’indege z’intambara za Ukraine ariko ibindi bibiri bigasenya ibikorwa remezo kuri icyo cyambu.
Ministri w’ubuhinzi muri Ukraine yemeje ko kuri icyo cyambu hari ububiko bw’ingano zari zitegereje koherezwa mu mahanga nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Kyiv Independent cyo muri Ukraine.
Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine yavuze ko ni haramuka habaye ibura ry’ingano ku isiko mpuzamahanga bikwiriye kuzabazwa Uburusiya.
Uburusiya bwasutse urwo rusasu kuri Ukraine nyuma y’amasaha 24 gusa basinyanye amasezerano.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yamaganye icyo gitero avuga ko Uburusiya, Ukraine na Turukiya bikwiriye gukora
uko bishoboye bigashyigikira aya masezerano akenewe cyane kugira ngo ikibazo cy’ibiribwa ku isi kitarushaho kudogera.
Ambasaderi w’Amerika muri Ukraine Bridget Brink na we yamaganye iki gitero avuga ko biteye isoni kubona kibaye nyuma y’amasaha make hasinywe ayo amasezerano.
Facebook Forum