Uko wahagera

Amerika Yongereye Inkunga Ya Gisirikari Iha Ukraine


Inkunga y'ibikoresho bya gisirikari
Inkunga y'ibikoresho bya gisirikari

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Gatanu zatangaje ko zihaye Ukraine indi nkunga ingana na miliyoni 820 z’amadolari. Igizwe ahanini n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbuda zirasa mu kirere.

Amerika ivuga ko izi ntwaro zizafasha Ukraine guhangana n’Uburusiya mu ntambara yo mu kirere. Ministeri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko kuva Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine, Amerika imaze guha icyo gihugu inkunga y’ibikoresho bya gisirikari ifite agaciro ka miliyari zirenga zirindwi z’amadolari.

Mu nama y’abayobozi bahuriye mu muryango wa OTAN yabereye I Madrid muri Espanye, Perezida Joe Biden yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha Ukraine igihe cyose Uburusiya buzaba butarahagarika intambara bwasoje kuri icyo gihugu.

Mu butumwa ageza ku gihugu buri munsi, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine ejo yashimiye Amerika, by’umwihariko ubutegetsi bwa perezida Biden, kubw’inkunga Amerika ikomeje guha igihugu cye.

Yavuze ko iyo nkunga ibafasha runini mu guhangana n’uwo yise umwanzi.

Kuri uyu wa gatanu abantu 12, bahitanye n’igisasu cya misili cyarashwe n’Uburusiya mu gace ka Odesa muri Ukraine. Igisirikari cya Ukraine kivuga ko mu bishwe harimo abana babiri.

Ministeri y’ingabo muri Ukraine ivuga ko iyo misili yaguye ku nzu y’amagorofa icyenda mu mujyi wa Bilhorod-Dnistrovskyi.

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burusiya Dmitry Peskov yahakanye ayo makuru avuga ko igisirikari cyabo kitagaba ibitero ku basivili.

Ni mu gihe Ukraine yo ivuga ko Uburusiya bukomeje umugambi wawo wo kwibasira abasivili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG