Uko wahagera

CHOGM: U Rwanda Rwishimiye Kuyobora Commonwealth


Prezida w'u Rwanda atangiza inama ya 26 ya CHOGM
Prezida w'u Rwanda atangiza inama ya 26 ya CHOGM

kuri uyu wa gatanu, I Kigali mu Rwanda hatangiye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma. Igikomangoma Charles, umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'intebe Boris Johnson ni bo bafashe amagambo atangiza iyi nama ku mugaragaro .

Atangiza iyi nama, Perezida Kagame yashimiye umwamikazi w’Ubwongereza uyobora umuryango wa Commonwealth, avuga ko mu myaka amaze awuyobora wakomeje kwaguka. Yumvikanishije ko Commonwealth ikenewe ari umuryango uhangana n’ibibazo isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhawe kuyobora Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rumaze ruwinjiyemo, ari igihugu cyafashe indi sura. Afungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije isi birimo ibyorezo n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo ku batuye isi.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth nawe , Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo. Yashimangiye ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk’Umuyobozi wa Commonwealth aho yasimbuwe na Perezida Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n’ibibazo biriho uyu munsi biterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere kurusha ibihugu byo muri Commonwealth. Bityo, ati inshingano z’abayobozi b’ibihugu bya Commonwealth ni ugufasha ibindi guhangana n’ibi bibazo.

Igikomangoma cy’u Bwongereza Charles wahagarariye Umwamikazi ElizabethII mu nama ya CHOGM ibera i Kigali, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange kuba barihanganye bagakora ibishoboka byose mu kwitegura CHOGM mu bihe byari bigoye by’icyorezo Covid-19.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

CHOGM ya 26 Yatanguye ku Mugaragaro
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:36 0:00







Facebook Forum

XS
SM
MD
LG