Uko wahagera

Intumwa za Kameruni Zagiye i Buraya Kurondera Abanyamitahe


Prezida wa Kameruni Paul Biya, amaze imyaka 40 ku butegetsi
Prezida wa Kameruni Paul Biya, amaze imyaka 40 ku butegetsi

Perezida Paul Biya wa Kameruni ku ncuro ya mbere, yohereje intumwa mu Burayi gushishikariza abanyakameruni bakize babayo gushora imari mu gihugu cyabo. Cyakora Abanyakameruni baba hanze bavuga ko ibikorwa bitagendera kuri demokarasi na ruswa muri guverinema ya Biya, bituma abashoramari biheza.

Abategetsi muri guverinema ya Kameruni bayobowe na minisitiri ushinzwe ibibazo by’urubyiruko n’inyigisho zo gukunda igihugu, Mounouna Foutsou, boherejwe mu gihugu cy’Ubudage.

Foutsou yavuze ko yifuza ko abanyakameruni bose baba hanze, bashyira ku ruhande ibibatandukanya kandi bagafasha guteza imbere igihugu cabo.
Uyu muyobozi yavuze ko guverinema izasonera amahoro kugera kuri 40 kw’ijana, abanyakameruni baba mu mahanga ku bikorwa bibyara inyungu bazakorera muri Kameruni ikabaha n’inguzanyo igera ku madorali 10,000 nta misoro batanze ku nyungu. Ibi ni ku rubyiruko ruba hanze ruzagaruka mu gihugu gushora imali mu buhinzi no mu bworozi.

Kennedy Tumenta ni umushoramari w’umunyakameruni uba mu Budage. Avuga ko abenshi mu banyakameruni baba hanze, bibagora kwemera ibyo bijejwe na guverinema. Uyu munyemari avuga ko ruswa, imisoro iri hejuru no kutagirira icyizere Perezida Biya umaze imyaka 40 ku butegetsi, bitera ubwoba abashoramari.

Abanyakameruni baba hanze babarirwa muri miliyoni eshanu. Guverinema ivuga ko abenshi baba muri Nijeriya, ahari hafi miliyoni ebyiri. Hari n’abandi baba ahanini mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Budage, mu Bwongereza, no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG