Uko wahagera

Umubare w’Abahitanywe n’Umushitsi muri Afghanistan Wiyongereye


Inzu zansenywe n'umushitsi muri Afganistan
Inzu zansenywe n'umushitsi muri Afganistan

Abayobozi mu kigo gishinzwe ibiza kuri uyu wa gatatu bavuze ko abantu byibura 1.000 bapfuye kandi ko 600 bakomeretse mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu. Cyakora abayobozi mu karere bo bavuze ko umubare w’abakomeretse ugeze ku 1.500 kandi ko iyo mibare ishobora gukomeza kuzamuka.

Mohammad Amin Hozaifa, ushinzwe itangazamakuru n’umuco mu ntara ya Paktika wabibwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, yanavuze ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Kabul na Gardez.

Ibiro ntamakuru bya Leta, Bakthar byavuze ko abatabazi bahageze muri kajugujugu.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe gukurikirana iby’imitingito, cyavuze ko umutingito wo ku gipimo cya 6.1 wabaye mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu bilometero hafi 44 uvuye mu murwa mukuru Khost.

Abayobozi muri ako karere k’Afghanistani hamwe n’ab’ibiro ntaramakuru Bakthar, bavuze ko mu ntara zo mu majyepfo y’uburasirazuba, iya Paktika n’iya Khost, ariho hangiritse byinshi. Izi ntara zihana imbibi n’igihugu cya Pakistani.

Umuyobozi mukuru w’ibiro ntaramakuru, Bakthar, ku rubuga rwa Twitter yanditse ko amazu 90 yasenyutse i Paktika kandi ko abantu bari bafatiwe mu bisigazwa by’amazu.

Ibyo biro ntaramakuru byasubiragamo ibyo umuyobozi w’Umutalibani yavuze ko inama yihutirwa yarimo kubera mu ngoro ya perezida, hasuzumwa uburyo bwose bushoboka bwo gufasha abakozweho n’uwo mutingito.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG