Uko wahagera

M23 Yafunguye Umupaka wa Bunagana


Uyu munsi inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zafunguye umupaka wa Bunagana zemerera abasivili bahungiye muri Uganda gusubira iwabo. Abayobozi b'inyeshyamba bavuga ko agace ka Bunagana gafite umutekano.

Hashize icyumweru kimwe umutwe w’abarwanyi ba M23 batangaje ko bigaruriye umujyi uhana imbibi na Uganda wa Bunagana n’uturere tuyikikije. Aho ni muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Abasivili b’Abanyekongo babarirwa mu bihumbi bari barahungiye muri Uganda, bari bamaze igihe bakambitse ku rubibi ku ruhande rwa Uganda, bari mu gihirahiro, batinya gusubira mu gihugu cyabo. Ariko, uyu munsi bamwe batangiye gutaha nyuma yuko abayobozi ba M23 babibasabye ibizeza umutekano.

Ijwi ry’Amerika ntiyabashije kubona Leta ya Kongo ngo yumve icyo ibivugaho muri iki gihe inyeshyamba zivuga ko ubu zigenzura ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuro. Zivuga ko kuri uyu wa mbere zaguye igice zigenzura zifata undi mupaka wa Kitagoma mu gace ka Buanza, uwo mupaka ubarirwa mu birometero nka 20 hepfo y’uwa Bunagana.

Ibi byabaye mu gihe abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba barimo perezida Felix Tshisekedi wa Republika ya Demokarasi ya Kongo ari na cyo gihugu gishya muri uyu muryango bari bateraniye i Nairobi muri Kenya gushakira umuti ibibazo biri hagati y’inyeshamba za M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro hamwe na Kongo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG