Ministri w’Intebe wa Taiwan Su Tseng-chang kuri iki cyumweru yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro n’Ubushinwa mu rwego rwo kugaragaza ubushake gifite ariko avuga ko babihuriramo mu buryo bungana ku mpande zombi kandi nta bibanje gusabwa n’Ubushinwa bishingiye ku mpamvu za politike.
Umubano hagati ya Taiwan n’Ubushinwa buvuga ko icyo kirwa ari igice cyabwo, wakomeje kuzamba mu myaka ishize uko Ubushinwa bugenda burushaho kuyishyiraho igitutu mu bya politike no mu bya gisirikare.
Kuri iki cyumweru ministri w’Ingabo w’Ubushinwa yavugiye mu nama yabereye i Singapore ko leta y’icyo gihugu ishaka kurangiza ikibazo ifitanye na Taiwan binyuze mu nzira y’amahoro ariko yizigamye ubundi buryo ishobora gukoresha.
Facebook Forum