Perezida wa Senegali Macky Sall ejo kuwa kane yavuze ko agifite icyizere cy’uko muri Mali hashobora kuzaba ubwumvikane n’abasilikare bakuyeho ubutegetsi, ku birebana n'amatora n’isubizwaho ry’ubuyobozi bugendera kuri demokarasi.
Ubuyobozi bwa gisilikare muri Mali bwahiritse guverinema mu 2020 kandi bwagiye bugirana imishyikirano n’itsinda ry’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’Uburengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, ku gihe bagomba kugumana ubutegetsi. Muri iki cyumweru batangaje ko afashe icyemezo cy’imyaka ibiri bahereye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2022.
Uyu muryango washyiriyeho Mali ibihano kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi amasezerano ku nzibacyuho ashobora kubaha amahirwe yo gukurirwaho ibyo bihano.
Inama itaha y’umuryango wa CEDEAO iteganyijwe tariki 3 y’ukwezi gutaha kwa 7.
Sall unayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri iki gihe, yabonanye mu cyumweru gishize na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Poutine, agerageza kureba uko imbuto n’ifumbire bigurwa muri Ukraine byadohorerwa. Ubu byarahagaze kubera intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine. Byatumye haba ikibazo cy’ibiribwa muri Afurika.
Sall ejo kuwa kane yavuze ko nta mpamvu abona yatuma atizera Poutine, wamubwiye ko Uburusiya bwiteguye kureka imbuto za Ukraine zikagurishwa mu mahanga, igihe ibisasu bya mine byakurwa hafi y’inkombe. Uburusiya mbere bwari bwavuze ko bwiteguye kureka amato yikoreye ibiribwa akava muri Ukraine kugirango bimwe mu bihano Uburusiya bwafatiwe n’Amerika n’Uburayi bibe byakurwaho.
Reuters
Facebook Forum