Ingabo za Repuburika ya demokarasi ya Kongo, zirarega u Rwanda kwohereza abasilikare badasanzwe 500 biyoberanyije, ku butaka bwa Kongo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ko ayo makuru ari amahimbano. Umuvugizi wa guverinema, yabwiye Reuters u Rwanda rutasubiza ku birego bidafite shingiro.
Mw’itangazo, igisirikare cya Kongo cyavuze ko abasirikare 500 b’u Rwanda batojwe ku buryo budasanzwe, bambaye impuzankamo y’ibara riri hagati y’icyatsi kibisi n’umukara, idasa n’izo basanzwe abanyarwanda bambara, boherejwe mu karere ka Tshanzu mu ntara ya Kivu ya ruguru, ihana imbibi n’u Rwanda.
Iri tangazo ryahamagariye abaturage mu karere, gushishoza kandi bagatanga amakuru ku muntu uwo uwo ari we wese, babona yambaye impuzankamo ifite ayo mabara.
Itangazo ry’ingabo za Kongo ryanavuze ko abarwanyi ba M23, bashyigikiwe n’u Rwanda, bagabye igitero ku ngabo z’amahoro za ONU mu karere ka Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi ko abasilikare b’amahoro ba Tanzaniya bakomeretse.
U Rwanda rwahakanye gushishyikira umutwe wa M23. Intumwa za ONU muri Congo, ntizahise zisubiza ubwo zari zisabwe na Reuters, kugira icyo zitangaza.
Reuters
Facebook Forum