Uko wahagera

Burkina Faso: Abarwanyi ba Kisilamu Bagabye Igitero ku Kirombe cya Zahabu


Abakozi bo mu kirombe mu mirimo yo gucukura amabuye y'agaciro
Abakozi bo mu kirombe mu mirimo yo gucukura amabuye y'agaciro

Icyo gitero cyagabwe mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri uyu wa kane. Hapfuye umusirikare umwe n’umusivili umwe nk’uko byatangajwe na nyiri uruganda.

Abasirikare batatu cyangwa bane nabo bakomerekeye muri icyo gitero, bivugwa ko cyagabwe mu ma saa kumi n’igice kw’isaha yo mu karere. Ibi byavuzwe n’umuyobozi witabye telefone ku kigo cya mine ya Nere ari nayo Karma ibarizwamo. Iyo telefone yacitse mbere y’uko, avuga izina rye.

Yavuze ko uwari inyuma y’icyo gitero atahise amenyekana. Imitwe y’abarwanyi ba kiyisilamu ikorana na al Qaida n’umutwe wa leta ya kiyisilamu, imaze imyaka hafi icumi igaba ibitero by’inyeshyamba buri gihe, mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Amakuru aturuka ku mudiplomate avuga ko abantu batatu bishwe kandi ko 10 bakomeretse. Umunani muri bo bameze nabi cyane. Umunyaburukina ushinzwe umutekano yavuze ko abantu hafi 200 batazwi, bagabye igitero, bageze kuri mine mu museso. Izindi nganda ebyiri, zavuze ko igitero cyasubijwe inyuma.

Videwo yasangijwe n’umwe mu batanze amakuru, igaragaza ko imodoka nyinshi zari mu rupangu rwa mine ya zahabu, zahiye. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru, ntibyabashije kwemeza ukuri n’umwimerere w’iyo videwo.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG