Uko wahagera

Jenoside: Urukiko Rwasabye Twagirayezu Gutanga Inyandiko z'Umwimerere


Twagirayezu Wenceslas
Twagirayezu Wenceslas

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’iby’iterabwoba rwategetse ko haboneka inyandiko z’umwimerere zizaturuka mu gihugu cya Denmark kandi zigasemurwa mu Kinyarwanda. Ni nyuma y’ubusabe bwa Wenceslas Twagirayezu ko yifuza ko zigaragara muri dosiye imushinja ibyaha bya jenoside. Izo nyandiko aravuga ko zimufitiye akamaro.

Iki cyemezo cy’urukiko ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha by’iterabwoba rugifashe nyuma y’impaka ndende hagati y’ababuranyi bombi. Ni ku bimenyetso uruhande rwa Bwana Wenceslas Twagirayezu rwashyikirije urukiko kuwa Gatatu w’iki Cyumweru. Byaturutse mu gihugu cya Denmark cyamwohereje kuza kuburanira mu Rwanda.

Izo nyandiko mu cyemezo cy’urukiko rwavuze ko zaje zifotowe zitari mu mwimerere zazo. Impande zombi ziburana zemeranya ko igihe urubanza rutarapfundikirwa buri muburanyi wabona ikimenyetso kimurengera yemerewe kugishyikiriza urukiko.

Ashingiye ku ngingo z’amategeko zirebana n’itangwa ry’ibimenyetso mu manza, umucamanza ukuriye iburanisha yemeje ko urukiko rushobora kwakira cyangwa gutegeka umuburanyi gutanga ikimenyetso igihe rusanze hari icyo kizafasha mu rubanza.

Yavuze ko ibimenyetso byaturutse mu gihugu cya Denmark bigomba kongerwa muri dosiye. Umucamanza yavuze ko ururimi rukoreshwa mu nkiko zo mu Rwanda ari “Ikinyarwanda.” Inyandiko zatumye urukiko rufata iki cyemezo ziri mu rurimi rw’ikidanwa rukoreshwa muri Denmark.

Urukiko rwategetse ko ababishinzwe mu rukiko rw’ikirenga bakorana n’abashinjacyaha b’igihugu cya Denmark hakazaboneka inyandiko z’umwimerere. Rwavuze ko ku ngingo yo gushaka umusemuzi w’ibyo bimenyetso abivana mu rurimi rw’ikidanwa abishyira mu Kinyarwanda ruzamwishakira. Ibi birasubiza impungenge z’ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa bitanaga ba mwana kuwasemura izo nyandiko mu Kinyarwanda.

Izo ni inyandiko uruhande rwa Bwana Wenceslas Twagirayezu ruvuga ko zirufitiye akamaro muri uru rubanza. Ni mu gihe ku ruhande rw’ubushinjacyaha rwo ruvuga ko izo nyandiko rutazifata nk’ikimenyetso ruzakenera. Gusa birasa n’kaho iki cyemezo cy’umucamanza gishobora gusubiza urubanza inyuma rwerekezaga ku musozo warwo.

Bwana Twagirayezu n’umwunganira mu mategeko Bruce Bikotwa bavuga ko izo nyandiko zikubiyemo ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu gihugu cya Denmark kandi basanga buhabanye n’ubwo batangiye mu bushinjacyaha bw’u Rwanda. Baravuga ko izo nyandiko zibafitiye akamaro.

Basobanura ko zikubiyemo ubutumwa bw’abatangabuhamya bubumbatiye ukwivuguruza gukomeye. Bityo kuri bo bazifata nk’izingiro ry’urubanza baburana. Mbere y’uko izi nyandiko ziboneka urukiko rwavugaga ko habura iminsi mike ngo rupfundikire urubanza.

Bwana Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 54 y’amavuko akomoka hano mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda ari na ho ubushinjacyaha bumurega ibyaha bumukekaho.

Bumurega ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye; ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatolika ya Busasamana ,ahiswe kwa Gacamena, n’ahiswe Komini Ruje kubera amahano y’ubwicanyi yahabereye. Iburanisha rizakomeza mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG