Uko wahagera

Kigali Yatangiye Kwigisha Abagore Gutwara Moto


Umugi wa Kigali watangije umushinga wo kwigisha abari n’abategarugori Moto zikoreshwa amashanyarazi. Ni umushinga bivugwa ko uzafasha kugabanya ibyuka bihumanye ikirere.

Ku ikubitiro uyu mushinga witaye ku bagore bari basanzwe bakora imirimo iciriritse ndetse n’abafite ibibazo byihariye. Umuyobozi w’umugi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, yasobanuye ko uyu mushinga uje gufasha abagore basanzwe babaho mu buzima bugoranye.

Uyu muyobozi yumvikanishije ko mu ntangiriro bazakorana n’abagore bari basanzwe bakora ubucuruzi bwo mu muhanda, abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abapfakazi. Urujeni avuga ko uyu mushinga uje mu buryo bwo kwereka abagore n’abakobwa ko nta murimo bahejwemo.

Umugi wa Kigali utangaza ko watangiranye n’abagore 120, barimo abarimo kwigishwa n’abandi basoje amahugurwa ya moto. Nkuko byatangajwe n’umugi wa Kigali, abazajya bahugurwa bazamara amezi 3, urangije ahite ahabwa Moto, atangire akazi.

Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika batangaza ko biteguye kujya mu muhanda gushaka amafaranga. Ku ikubitiro abagore n’abakobwa bazarangiza aya mahugurwa bazahabwa Moto ku buntu. Gusa uko umushinga uzagenda ukura, abazinjiramo nyuma bazagenda bahabwa Moto bazajya bishyura ariko abatangiriweho bo baziherewe ubuntu.

Umugi wa Kigali ufatanije n’umushinga SAFi uvuga ko uzakomeza guhugura abantu benshi gukoresha Moto zikoreshwa amashanyarazi, haba mu kuzitwara, mu kuzikanika ndetse no kwigisha abandi.

Iyi moto ishyirwamo umuriro iminota 40 ikabasha kugenda ibirometero birenga 100. Kugeza ubu hirya no hino kuri station za essence zo mu mugi wa Kigali, hamaze gushyirwaho aho bazajya bifashisha mu gusharija izi moto. Moto zikoresha amashanyarazi zizagenda ziyongera ariko zigenda zigabanya umubare wizakoreshaga Lisansi. Mu mugi wa Kigali, ubu habarirwa moto zirenga ibihumbi 35 zose zikoresha lisansi.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

Abagore Barigishwa Moto i Kigali
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:56 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG