Abahoze bakorera imirimo y’ubucuruzi buciriritse ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’Uburundi baravuga ko bari mu myiteguro yo kuba bakongera guhita basubira mu kazi kabo igihe imipaka ihuza u Rwanda n’Uburundi yaramuka ifunguwe.
Ni nyuma y’aho leta y’u Rwanda itangarije ko imipaka ishobora gufungurwa mu bihe bya vuba kuko ibihugu byombi bimaze iminsi mu biganiro.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yabasuye ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hasi.
Facebook Forum