I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuje Ibihugu bihuriye ku muhora wa Ruguru.
Muri 6 bigize uyu muryango igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nticyabonetse muri iyi nama. Bamwe mu banyamuryango babonye kubura kw'iki gihugu nk’ibidindiza imikorere y’uyu muryango.
Abitabiriye iriya nama baganiriye ku bibazo bikibangamira gucuruzanya hagati y’ibi bihugu harimo n’imikoranire itaranoga hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo.
Muri iyi nama kandi buri wese mu bahagarariye ibihugu biwugize yavuze uko igihugu cye gihagaze mu gushyira mu bikorwa ibyemejwe ariko hakarebwa uko ubufatanye hagati y’abikorera na Leta buhagaze.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yabikurikiranye ategura iyi nkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum